Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

NTIBAVURA GUSA: BIFITEMO N'IZINDI MPANO!

Mu Bitaro bya Ruhengeri, muri bwa Budasa bw'i Rwanda bwo kwishakamo ibisubizo mu bibazo bitwugarije, Umuganda Rusange usoza Ukwezi  wibanze ku isuku nk'uko bisanzwe  ariko banisigira ubwabo irangi ku bikoresho byari bitangiye kwangirika.

 

Ibyiciro byose ishyaka n'umurava byari byose

Mu izina ry'Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro, ashimira abitabiriye anakira Abakozi Bashya, Umuyobozi w'Ibitaro Wungirije Ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi, Dr. HABIMANA Jean Baptiste, agize, ati: "Umuganda uvuga byinshi (gukorera hamwe, kumenyana, gusabana ndetse no  kugaragaza impano, nk'uko twabyiboneye no kwibukiranya inshingano). Isuku ituma tugirirwa icyizere."

Mu izina ry'Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro, ashimira abitabiriye anakira Abakozi Bashya

Asoje yibutsa ko turangije Igihembwe cya Mbere bityo bakaba bagomba kwegeranya ibikenewe byose bitegura guhigura imihigo yabo muri RBM.