" IZI NZU NI IZANYU, KANDI NTIMUZIFATE NK'INZU, AHUBWO NK'AHAZAZA H'U RWANDA! "
Byari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeli 2026, mu Muhango wo Gutaha ku Mugaragaro Inzu z'Ababyeyi (Maternity Blocs) 13 zubatswe mu Turere twa MUSANZE, RULINDO, NYAGATARE na GISAGARA, ku nkunga ya “ ENI Foundation ” (Umuryango w'Abataliyani), wabereye ku Kigo Nderabuzima cya KARWASA, mu Murenge wa Cyuve.





Umuhango nyirizina wo gutaha iyo nyubako
Uyu muhango wari witabiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Bwana NDAYIZIGIYE Jean Marie Vianney, Perezida wa ENI Foundation, Prof. DOMENICO GIANI, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Abayobozi b'Uturere twavuzwe haruguru (n'ab'Ibigo Nderabuzima by'iwabo byubakiwe izo nyubako) n'Abafatanyabikorwa batandukanye, bakiriwe n'Abayobozi ku Rwego rw'Akarere ka Musanze n'Ibitaro bya Ruhengeri.

Bafata ifoto rusange n'Abayobozi b'Uturere uko ari tune




Abantu mu ngeri zitandukanye bari babukereye
Uretse izi nyubako, binyuze muri uyu mushinga hatanzwe n'ibikoresho, imbangukiragutabara n'amahugurwa azakomeza, azagera no ku Bajyanama b'Ubuzima; ibi byose hagamijwe kurushaho gusigasira Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana.
Mu Karere ka Musanze, hakaba harubatswe Ibigo Nderabuzima 4 ari byo GASIZA mu Murenge wa Cyuve, RWAZA mu Murenge wa Rwaza, SHINGIRO mu Murenge wa Shingiro n’iki cya KARWASA na cyo giherereye mu Murenge wa Cyuve.

Perezida wa ENI FOUNDATION agaragaza imvamutima ze muri uyu mubano hagati y'Ubutaliyani n'u Rwanda anatangaza ko ibikorwa bigikomeje


Umunyamabanga Uhoraho ashimira ENI Foundation, ahamagarira Abayobozi n'Abaturage kudapfusha ubusa aya mahirwe anashimira byimazeyo Abajyanama b'Ubuzima bajyaga bakora ingendo ndende mu gukurikirana aba babyeyi

Abajyanama b'Ubuzima ibyishimo byari byose
Umudiho uherekejwe n'umwiyereko w'intore na byo byongereye akanyamuneza mu gusabana bishimira ibyo byiza bakesha Imiyoborere Myiza iri mu Gihugu cyacu.


Abari aho bose, bati: “Hehe n’umubyeyi witabye Imana abyara cyangwa umwana witabye Imana avuka!”
