INTUMWA Z'UMUGENZUZI MUKURU W'IMARI YA LETA ZIRASHIMA IMYAKIRIRE N'IMIKORANIRE N'IBITARO BYA RUHENGERI
Ibi babitangaje kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeli 2026, mu Nama yabereye mu Bitaro, aho Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byari bihagarariwe na Bwana MUHOZA Jacques.
Iyi nama yafunguwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, abashimira inyunganizi nk'iyi ifasha mu kurushaho kunoza imicungire y'imari.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro ashimira aba Bagenzuzi anita Abafatanyabikorwa

Ukuriye Ubugenzuzi ashimira Ibitaro imikorere n'imikoranire muri iki gikorwa anagaragaza ibyabuvuyemo
Ku ruhande ry'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, bari buhagarariwe n'Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange (DM), Bwana MUNYANEZA Jean Maurice, na we washimangiye iyi ngingo, yunga mu ry’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, yabizeje ko ibyitegererezo batanze bitazaba amasigaracyicaro, ko muri wa mujyo umwe mu Kwiyubakira u Rwanda twifuza bizabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, DM ashimira Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
Tubibutse ko ubu Bugenzuzi basozaga, bujyanye n’Umwaka wa 2025/2026, bwari bwaratangiye mu Kwezi gushize, ku itariki ya 24 Kanama 2026.
