Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami ry’Ubutabazi Bwihutirwa

Ishami ry’Ubutabazi Bwihutirwa (Emergency Department) ritanga serivisi zihariye z’ubuvuzi bwihutirwa kandi bukenewe vuba amasaha 24 kuri 24 ku barwayi bakeneye kwitabwaho ako kanya.

Iri shami rigizwe n’abaganga, abaforomo ndetse n’abandi bakozi b’inzobere mu by’ubutabazi bwihutirwa bafite amahugurwa akenewe, kandi ryita ku bibazo by’ubutabazi birimo indwara z’ubuvuzi zisanzwe, ibibazo bisaba ububaga, ibibazo by’abana ndetse n’indwara cyangwa ibibazo byo mu mutwe n’imyakura (neuropsychiatric emergencies).

Rifite ibikoresho n’ibice byihariye birimo aho gutangirira gusuzuma abarwayi hakurikijwe uburemere bw’ikibazo bafite (triage) ndetse n’aho gutabarira abarwayi barembye cyane (resuscitation facilities). Ibi bifasha gutuma abarwayi basuzumwa vuba, bagahabwa ubufasha bwo kubungabunga ubuzima ndetse no kuvurwa ku gihe, cyane cyane abarwayi barembye cyangwa abakomeretse cyane.

Iri shami kandi rigira uruhare mu gutabara mu gihe cy’ibiza (disaster response), gutanga no gucunga serivisi za za ambilansi (ambulance services), ndetse no gutanga ubufasha bw’ubuvuzi bwihutirwa mu bikorwa cyangwa ibirori byihariye bisaba ubufasha bw’abaganga.

 

Incamake 

Ishami ry’Ubutabazi Bwihutirwa (Emergency Room) riherereye hagati mu Mujyi wa Kigali ufite ibikorwa byinshi, kandi rifite inshingano zo gutanga serivisi z’ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru mu murongo w’igihugu wo kohereza no kwakira abarwayi (national referral pathway).

Aho iri shami rikorera haragutse kandi ryakira abarwayi baturuka mu Mujyi wa Kigali wose, mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu bice bimwe by’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Abakozi batanga ubuvuzi muri iri shami bagizwe n’umuganga w’inzobere uri mu byiciro bitandukanye by’amahugurwa mu buvuzi bw’ubutabazi bwihutirwa (Emergency Medicine), abaganga 3 basanzwe (general practitioners), ndetse n’abaforomo 16 bafite impamyabumenyi yemewe (registered nurses). Iri shami riyoborwa ku bufatanye n’umuyobozi mukuru w’abaforomo (Matron) umwe ndetse n’umwungirije umwe.

Nubwo rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bari ku buriri 13 gusa, iri shami ryakira impuzandengo y’abarwayi bagera ku 12,000 ku mwaka (HMIS Report 2024-2025). Ahantu hatangirwa serivisi z’ubuvuzi harimo ahasuzumirwa abarwayi hakurikijwe uburemere bw’ibibazo bafite (triage bay) ndetse n’icyumba kimwe cyo gutabariramo abarwayi barembye cyane (resuscitation room) gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 2.

Serivisi z’Ubutabazi Bwihutirwa (Emergency Care Services)

1. Icyumba cy’Ubutabazi Bwihutirwa cyo ku Rwego rwo Hejuru (Tertiary Level Emergency Room)

Gitanga serivisi ku bibazo bikurikira:

a. Indwara z’ubuvuzi n’ububaga bwihutirwa (Medical & Acute Care Surgery)

b. Ubutabazi bw’ibibazo by’imyakura n’ubuzima bwo mu mutwe (Neuropsychiatric Emergency)

  • By’umwihariko ku barwayi bafite izindi ndwara zikomeye zibaherekeza (significant co-morbidities).

c. Ubutabazi bwihutirwa ku bana (Pediatric Emergency)

2. Ivuriro ry’Ubufasha Bwihutirwa (Urgent Care Clinic)

Ni serivisi itanga ubufasha bwo kugana umuganga mu gihe cy’umugoroba, iminsi mikuru ndetse no mu mpera z’icyumweru, hakurikijwe uburyo bwo gushyira abarwayi ku byiciro hakoreshejwe uburyo bwa SATS triage system.

3. Serivisi z’Ubutabazi mu Bikorwa Byihariye (Event Medical Services)

Iri shami ritanga ubufasha bw’ibanze (First Aid) mu nama n’ibikorwa byihariye birimo inama za VIP, ndetse no gutanga ubufasha bwo guherekeza abarwayi bajyanwa mu bindi bihugu (medical escort for international transfers).

4. Itsinda rishinzwe Gutabara mu Bihe by’Ibiza n’Impanuka Zikomeye (Disaster & Catastrophe Response Team)

Ni itsinda rigizwe n’abakozi b’inzego zitandukanye (multidisciplinary team) ryateguwe kugira ngo ritange ubufasha mu gihe habaye ibiza cyangwa impanuka zikomeye.

5. Serivisi za Ambilansi z’Ubutabazi (Care Ambulance Services)

Iri shami ritanga serivisi za ambilansi zigenewe gutwara no gufasha abarwayi bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Uko Twaboneka (How are we contacted?)

Ku bindi bitaro (Other Hospitals), serivisi z’ubutabazi bwihutirwa ziboneka binyuze mu buryo busanzwe bwo kuvugana natwe, aho wahamagara ku Murongo mukuru wo kwakira abahamagara mu Emergency Room (ER Main Reception):

📞 0788865571.

Ubuyobozi bw'Ishami n'Abaganga b'Inzobere