YARI YANZE GUTAHA ASABA UMUBYEYI WE KUBANZA KUMWEREKA UMUGANGA WARAYE AMUVUYE KIGIRA NGO AMUSHIMIRE!

Uyu ni MUGWANEZA Ashley Angel Liam, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024, umwana muto w'umuhungu w'imyaka 7 wari waje mu Bitaro bya Ruihengeri ejobundi taiki ya 08 Gashyantare 2024, aturutse mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gakenyenyeri, mu Mudugudu wa Gakenyeri A), wari waje aherekejwe na Se. 

Umuganga uvugwa ahangaha rero akaba ari Dr.HIRWA Aimé, Clinical Director, wamubaze ejo, natwe dushimira kukuba twamuhamagaye akaza kumureba, kubera ko umubyeyi byari byamurenze, arira, amwiyaka, yirukanka ajya kwishakira Muganga aho atazi, kandi bari bunatahe kure.

 Ni akure ajye ejuru, umuco wo gushima ntugacike i Rwanda kandi n'Abavura Imana Ijye Ibaha Umugisha!

Back