URUZINDUKO RW'AKAZI RW'ITSINDA RY’INZOBERE MU KUBAGA ZO MURI "CHUK"

Muri gahunda yabo yo gutanga Ubuvuzi mu Kubagwa hirya no hino mu Gihugu, ku bufatanye na Ministeri y'Ubuzima, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biri gutanga ubu buvuzi mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri (RRH).

Ni igikorwa kirimo gukorwa n'Amatsinda 2 (Urology & Maxillofacial Surgery), ayobowe n’Umuforomokazi witwa MUHAWENAYO Espérance, yaraye ageze ku Bitaro kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023.

Igikorwa nyirizina cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, kikaba kizageza kizageza kuwa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023. 

Aya mahirwe akaba by'umwihariko ari ay'abarwayi bakeneye kubagwa, bamaze gutegurwa ku  ufatanye bw’Ibigo byombi.

Back