URUZINDUKO RW’AKAZI RW’INTUMWA ZO MU BIRO BY'UMUGENZUZI MUKURU W'IMARI YA LETA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. MUHIRE Philbert, yakiriye Itsinda ry'Abagenzuzi baturutse mu Biro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, riyobowe na Madamu NYIRAMAHIRWE Immaculée.
Impamvu nyamukuru y’uru Ruzinduko, nk’uko byivugira, kikaba ari Igikorwa cy’Ubugenzuzi, gitangira uyu munsi, kikazasozwa kuwa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro atanga ikaze

Madamu NYIRAMAHIRWE Immaculée asobanura uko igikorwa kizakorwa

Ni Itsinda rigizwe n'abantu batanu, ariko uribube akuriye abandi muri ibi Bitaro, umunsi ku wundi, kugeza basoje, akaba ari uwitwa INGABIRE Consolée (uwa 3 uhererye ibumoso ujya iburyo)
Mu kiganiro bagiranye, cyabimburiye igikorwa nyirizina, kikaba cyarangiye impande zombi zizezanya imikoranire myiza, nk'abatahiriza umugozi umwe, mu gufatanya n’abandi Baturarwanda mu Rugamba rw'Iterambere ry'Igihugu Ryihuse, Rirambye kandi kuri Bose, binyuze mu Murimo Unoze.
