URUZINDUKO RWA "OPERATION SMILE": UMWE MU BAFATANYABIKORWA B'IBITARO BYA RUHENGERI

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, yakiriye  Itsinda ry'Abashyitsi bo muri "Operation Smile", basuye Ibitaro kuri iki gicamunsi.

Abo ni Karen Jaques (Senior Regional Vice President for Sub-Saharan Africa), Charles Kabetu (Regional Medical Officer/ Ghana Rwanda Kenya Madagascar), Augustino Hellar (Regional Director/ East Africa) na  Karima Andrew (Country Manager). 

Bari bazinduwe no kureba aho igikorwa bateye inkunga cyo kuvugurura Inzu y'Ibagiro kigeze.

Muri rusange, bashimye cyane ibimaze gukorwa banatanga inama kubyakosorwa kugira ngo Serivisi zizarusheho gutangwa uko bikwiye.

Back