URUHARE RW'IBITARO BIKURU BYA RUHENGERI NA "ONESIGHT" MU GUKUMIRA IMPANUKA ZO MU MUHANDA

Hagamijwe kubafasha kumenya uko ubuzima bw'amaso yabo buhagaze muri rusange, no kubarinda impanuka zo mu muhanda  bashobora guterwa n'uburwayi bw'amaso yabo batabizi by'umwihariko, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, muri Gare ya Musanze hatangie Igikorwa cy’Iminsi Ibiri cyo Gusuzuma Amaso Abatwara Imodoka ndetse na za Moto.

Ni igikorwa cyateguwe n'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ku bufatanye na OneSight, bikaba birimo gukorwa n'Itsinda ry'Abakozi muri Serivise y'Amaso (Ophthalmology), bakuriwe na Madamu KABERA Josephine,ari na we uhagarariye Ubuyobozi bw'Ibitaro muri iki gikorwa; Umufatanyabikorwa akaba ahagarariwe na Madamu CYUZUZO Marie Louise (Operations Coordinator).

Madamu CYUZUZO Marie Louise (uhagaze)

Madamu KABERA Josephine (uwo urimo kwandika)

Uretse aha mu Karere ka Musanze, nk’uko byasobanuwe na Madamu CYUZUZO, iyi gahunda irimo gukorerwa no muri Gare ya Nyanza/Kicukiro, iya Rwamagana n'iya Rusizi, ku bufatanye n'Ibitaro by'aho, ikaba izakomereza no mu tundi Turere hirya no hino mu Gihugu. 

Nubwo aya mahirwe arimo gutangazwa kuri Radiyo yo muri Gare, mwadufasha kurushaho kuyamenyekanisha, kubera ko ari serivisi ihenda kandi ikenewe na benshi batabizi kubera kutisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze, dore ko iri no gutangwa kubuntu!

Back