“UMWANDA NI IKINTU CYOSE KIRI AHO KITAKAGOMBYE KUBA KIRI!”
Ibi ni ibikubiye mu mpanuro z’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri Byigisha ku Rwego rwa Kabiri (Ruhengeri Level II Teaching Hospital), Dr.MUHIRE Philbert, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, mu kiganiro n’Abakozi bakorera muri Serivisi zitandukanye muri ibi Bitaro, ubwo bari mu Gikorwa cy'Umuganda Rusange Ngarukakwezi mu Bigo by'Ubuvuzi.
Umuganda Usoza uku Kwezi kwa Werurwe 2023 muri ibi Bitaro, ukaba wibanze ku isuku y'aho Abatekinisiye bakorera (Maintenance Department).







Nyuma y'umuganda, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yashimiye abitabiriye muri aya magambo: "Kuva kera na kare, Umuganda ni Umwihariko w'Abanyarwanda, umwanya mwiza wo guhuriza hamwe imbaraga mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibugarije, buri wese abigizemo uruhare ku rugero rwe; aho abantu bahura, bakamenyana, ndetse bakanasabana."



Asoje abahamagarira kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire, bypo nkingi ya mwamba mu Mitangire ya Serivisi zihabwa abarwayi n’abatugana muri rusange, ibi bikagerwaho binyuze mu gukomeza kwimakaza isuku aho bari hose, harimo n’ahio bakorera.
Aha, akaba aboneyeho kubasaba kujya bazirikana ko umwanda ari ikintu cyose kiri aho kitakagombye kuba kiri.
Uyu muganda ukaba wanabereye hirya no hino mu Bigo Nderabuzima bibishamikiyeho.Aha hakurikira ni MUHOZA, BUSOGO na GASHAKI:


