“UMWANA UDAKINGIWE ABA AFITE IBYAGO BYINSHI BYO KWANDURA: TUBIGIRE IBYACU!”
Ibi ni ibikubiye mu mpanuro zatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana BIZIMANA Hamiss, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeli 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, ku Rwego rw'Akarere, Gahunda yo Gutanga Urukingo rwa Kabiri rw'Imbasa ku Bana Bose Bafite Imyaka 7 kugeza ku Bakivuka, Ku Rwego rw'Akarere, Ku Rwego rw'Akarere, indwara yugarije bimwe mu Bihugu duturanye.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Nkotsi, mu Kagari ka Bikara, mu Mudugudu wa Barizo, aho Ibitaro bya Ruhengeri byari bihagarariwe na Clinical Director, Dr.HIRWA Aimé, wari kumwe n'Intumwa ya RBC, Madamu NIKUZE Immaculee, iya UNICEF, Bwana RUTAYISIRE Justin, Inzego z'Umutekano n’abandi Bakozi ku Rwego rw’Umurenge n’Ikigo Nderabuzima cya Nyakinama giherereye muri uyu Murenge.



Nk'uko byakozwe hatangwa Urukingo rwa Mbere mu Kwezi kwa Nyakanga 2023, nanone iki gikorwa kirimo gukorwa n'Abajyanama Babihuguriwe, barimo kuzenguruka urugo ku rundi, aho n'abana bacikamwe bongeye guhabwa ayo mahirwe, hakiyongeraho n’abavutse nyuma y'icyo Cyiciro cya Mbere.
Aha, ababyeyi, n’abaturage muri rusange, bakaba bahamagariwe kugira uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa hazirikanwa ko iyi ari indwara itera ubumuga buhoraho ndetse ikanatwara ubuzima bwa bamwe, kandi ko abana aribo Rwanda rw’Ejo Hazaza, rufite abaturage bishimiye kubaho. Bafite imbaraga zo gukorera Igihugu, dore ko Ubuyobozi budahwema kuzirikana abaturage buba bwanashoyemo amafaranga atari make menshi kugira ngo babeho neza batekanye.
Duture mu Rwanda ruzira Imbasa!