UMUYOBOZI MUKURU W'IBITARO BYA RUHENGERI ARASHIMA UBUFATANYE BUHORAHO NA "RNP"
Ni kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, mu Mahugurwa ku Kurwanya Inkongi z'Umuriro, yabereye muri ibi Bitaro, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, binyuze mu Ishami ryayo Rishinzwe Imicungire y'Inkongi z'Umuriro n'Ubutabazi (Fire and Rescue Brigade).
Muri iki gikorwa, Itsinda rya Polisi y'Igihugu ryari riyobowe na IP Boniface RUNYANGE, wakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, Dr. MUHIRE Philbert. Yasobanuriye abari aho amaoko y’inkongi z’umuriro, ikizitera, uko zakwirindwa, ibintu bishobora gushya n’ibindi, anatanga umwanya usesuye wo kubaza ibibazo kubyo badasobanukiwe.
Yabereye mu Cyumba cy'Inama, yitabiriwe n'Abayobozi n'Abakozi mu Nzego zitandukanye, zirimo n'Abashinzwe Umutekano n'Isuku muri ibi Bitaro, kugira ngo bose basangizwe ubu bumenyi bubafasha kuzuzanya aho bari mu kazi ndetse no kwirwaho mu miryango yabo igihe cyose baba bagwiririwe n’iki kiza.




Byakurikiwe n’umwitozo wo kuzimya inkongi, yabereye mu busitani bw'Ibitaro.




Nyuma y'iri somo rikomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi, yasoje muri aya magambo: "Kugeza ubu nta Muturarwanda utazi akamaro ka Polisi, ariko by'umwihariko twe muri ibi Bitaro tukaba dufitanye nayo igihango gikomeye. Muri byinshi rero dukuye mu mpanuro tumaze guhabwa, duharanire kurwanya inkongi twikururiye kandi tunagireUbwishingizi bw'Inkongi."

Turwanye inkongi mu Gihugu cyacu: aho dutuye, tunyura, dukorera, dusengera n'ahandi!