UBUYOBOZI BW’AKARERE KA MUSANZE BURASHIMA URUHARE RW’IBITARO BYA RUHENGERI MURI GAHUNDA ZO KWIBUKA NO KWITA KU BAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Muri iki gihe Abanyarwanda n'Inshuti z'u Rwanda dukomeje Gahunda yo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023, Ibitaro bya Ruhengeri byibutse abari Abakozi b'Ibigo by'Ubuvuzi mu Cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Abarwayi, Abarwaza n'abandi Bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n'Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho ndetse n'Abarokotse Jenoside bo mu Miryango y'abo twibuka.

Uyu muhango wabimburiwe n'Urugendo, aho abitabiriye bahagurukiye ku Bitaro berekeza ku Rwibutso rw'Akarere ka Musanze, ku Cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, Inzu y'Ubutabera yiciwemo Abatutsi barenga 800, aho kuyirenganurirwamo; wari witabiriwe n'abantu mu byiciro bitandukanye, barimo Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, wari Umushyitsi Mukuru. Bahaherewe Ikiganiro ku Mwihariko w'aya Mateka yo kuri Cour d'Appel ya Ruhengeri banashyira Indabo ku Mva.

Nyuma y'aho,  bagarutse ku Bitaro ahakomereje uyu muhango haknatangirwa ubutumwa bw’umunsi, bwahurizaga ku gushimira Ubuyobozi bw'Igihugu, kwihanganisha Abarokotse, Amateka ya Jenoside no guharanira ko itakongera kubaho ukundi, kunenga Abaganga batandukiriye Indahiro, guhamagarira abantu gutanga amakuru ku Mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, gukomeza gukusanya amakuru no kubaka Urwibutso rw'Ibitaro, gutanga inyigisho zubaka ku bana bato no gushishikariza urubyiruko guharanira u Rwanda ruzira amacakubiri.

DG atanga ikaze

Mu Buhamya bwatanzwe n'Umuforomo wakoreraga muri ibi Bitaro muri icyo gihe na n'ubu ukihakorera, MUSONERA Jean Damscene, yasobanuye uko Abatutsi batereranwe n'abakabaramiye, harimo n'inkomere zari zagize amahirwe adasanzwe yo kurokokera muri Cour d'Appel ya Ruhengeri yavuzwe haruguru, zabuze kivurwa ndetse nyuma ngo bakazipakira zikajyanwa ahomkugeza n’ubu bataramenyerwa irengero. Yasoje ashimira Ingabo zamurokoreyemo anahamagarira Abarokotse gukomeza kwiyubaka.

Atanga impanuro, Umuyobozi w’Akarere na we yagarutse ku butumwa bw’abari bamunzirije, ashimira Ibitaro bya Ruhengeri kuri iki gikorwa ngarukamwaka, nka kimwe mu Bigo bikorera muri aka Karere bwitabira Gahunda zo Kwibuka bakanaba hafi Abarokotse Jenoside, abizeza ubufatanye mu gikorwa cyo gukusanya amakuru ajyanye n’Amateka yo muri ibi Bitaro.

Yasoje ahamagarira Abaganga kutaba nka bagenzi babo barenze ku ndahiro yabo yo kwita ku buzima bw’ababagana, bo bakakira kandi bagafasha bose ntavangura ribayeho. Aha akaba yagarutse ku nyigisho zo ku mashyiga ababyeyi baha abana kubera ko arizo zibagira abo bababo.

Mu rwego rwo gukomeza kwihanganisha no kuba hafi Abarokotse Jenoside, muri uyu muhango hanabayemo igikorwa cyo Kuremera Ababyeyi babiri, umwe muri bo kukaba kwari ukumushumbusha kubera ko inka bari baramuhaye mbere yaje gupfa.

Mu gihe cyo gutombora

"Twibuke Twiyubaka!"

Back