UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAFOROMO: KABANDA ARAHANURA ABATO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, Abaforomo n'Abaforomokazi bo mu Bitaro bya Ruhengeri bifatanyije n'u Rwanda ndetse n'Amahanga mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Wahariwe Umwuga bakora, wizihizwa ku itariki nk'iyi.

Muri ibi Bitaro, iki gikorwa cyabereye mu Busitani bw'Ibitaro, kiyobowe n'Umuyobozi Mukuru wabyo, Dr.MUHIRE Philbert, ashimira anahamagarira buri wese kurushaho kwera imbuto aho akorera mu rwego rwo gukomeza gusigasira agaciro kabo mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage no kwihutisha iterambere ryabo n'iry'Igihugu muri rusange, nk'uko Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka igira, iti: "Our Nurse, our Future".

Muri uyu muhango wamaze iminota mike, kugira ngo basubire gufasha abarwayi, aba Baforomo bakaba nabo, ku ruhande rwabo, bashimiye Ubuyobozi budahwema kubaha inama n’amahirwe atandukanye abafasha kunoza ibyo bakora ndetse no kuba babazirikanye kuri uyu munsi, dore ko habayeho n’akanya ko gusabana bakata keke.

Aha kandi, ukaba wabaye umwanya mwiza ku Nararibonye KABANDA Elysée, ukorera muri Sertivisi y'Ibagiro, watangiye gukorera muri ibi Bitaro mu Mwaka wa 1994, ariko akaba amaze imyaka 32 muri uyu Mwuga, yahanuye abakiri bato bawukora cyangwa bashaka kuziga Ikigangaagira, ati: “Umwuga ni akazi gasaba kuba ugakunda, kubera ko uba ugomba kugakora mu bwitange, utitaye ku masaha, udakorera ijisho kugira ngo ushobore gutanga umusaruro”.

Byari ibirori mu bindi!

Back