UMUJYANAMA W'UBUZIMA MU RUGAMBA RW'UBUVUZI BUKOMATANYIJE
Mu rwego rwo kurushaho kubafasha kurushaho gutanga umusaruro binyuze mu kubongerera ubumenyi no koroherezwa mu nshingano zabo za buri munsi hifashishijwe Ikoranabuhanga, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri habereye igikorwa cyo gutanga "Smart Phones" ku Bajyanama b'Ubuzima.
Ni igikorwa cyateguwe na Minisiteri y'Ubuzima, binyuze muri RBC na SFH, ku nkunga ya UNICEF, ku ikubitiro zikaba zahawe Abajyanama 40 bo mu Bigo Nderabuzima 4, muri 16 bishamikiye kuri ibi Bitaro, aribyo Muhoza, Kimonyi, Nyange na Karwasa, kikaba kuzakomereza no mu bindi bisigaye uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Umushyitsi Mukuru yari Intumwa ya UNICEF, Madamu Julia Battle (Chief Health and Nutrition), wari kumwe na Bwana Sylvere MUTUMWA wo mu Ishami ry'Ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Madamu MUKAMANA Beatrice wo muri RBC, Bwana SAHABU Lionel wo muri SFH n'abandi, bakiriwe na p Clinical Director, Dr.HIRWA Aimé.





Ibi bikaba byuzuzanya n' Amahugurwa ku Buvuzi Bukomatanyije *(Polyvalent Model Cascade Training) barimo gutanga hirya no hino mu Bigo Nderabuzima, bahabwa ubumenyi bushya.
Ubumenyi bushya burimo gutangwa muri ayo mahugurwa yavuzwe haruguru bujyanye no Gupima Indwara Zitandura, Ubutabazi bw'Ibanze (impanuka, imvune, ubushye, ...), Ubuzima bwo mu Mutwe, Gukumira no Kwirinda Ibyorezo, Gutanga Amakuru, Guhugura no kwihugura ubwabo.



Ni ukuvuga ngo, mu gihe ubundi hari ibyiciro bitandukanye n'ubumenyi bwihariye kuri buri cyiciro (ASM wakurikiranaga Ubuzima bw'Umubyeyi n'Uruhinja, Binome 2 bitaga ku bana n'abakuru na HP wakurikiranaga Indwara z'Ibyorezo), ubu bahawe ubumenyi kuri byose, bazagabana ingo bakorere ahabegereye, bityo ushaka serivisi ayibonere hafi kandi vuba.
Bashimiwe uruhare rwabo mu Muryango Nyarwanda banasabwa gufata neza izi telefone kubera ko guhera umwaka utaha ibitabo bizaba byavuyeho ari zo zonyine zirimo gukoreshwa mu kugaragaza ibyo bakora isaha ku yindi, nabo bataha bishimiye icyizere bagiriwe kandi bakomeje kugirirwa n'Ubuyobozi bw'Igihugu, babizeza kugisigasira banashimira Abafatanyabikorwa.