UMUGANDA RUSANGE WA MBERE MURI UYU MWAKA MUSHYA WA 2024
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2024, Abakozi bakorera mu Bitaro bya Ruhengeri, Abavura n'Abatavura, imbaraga n'imbaduko byari byose mu Muganda Rusange Ngarukakwezi Wihariye mu Bigo by'Ubuvuzi.
Iyi ikaba ari n'impurirane ya Gahunda y'Umuganda Rusange Ngarukakwezi isanzweho hirya no hino mu Gihugu cyacu, aho abaturage bahuriza hamwe imbaraga mu kwikemurira ibibazo bibugarije.
Muri ibi Bitaro, uyu Muganda wibanze ku bikorwa by'isuku y'imbere n'inyuma y'inyubako n'iy'ibikoresho, by'umwihariko mu Bitaro by'Abana "Pediatrics".







Ni igikorwa cyayobowe na Dr.HIRWA Aimé (Clinical Director), wari uhagarariye Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro.
Nyuma y'umuganda, ashimira abitabiriye, Clinical Director, ati: "Umuganda nk'uyu udufasha kurushaho Kwimakaza Umuco w'Isuku kugira ngo dukorere heza ariko nanone ukaba n'umwanya mwiza wo kumenyana, gusabana, guhana amakuru no kurebera hamwe ibigenda neza n'ibikwiriye kongerwamo imbaraga mu kuzamura Ireme ry'Imitangire ya Serivisi.


Muri iki kiganiro kandi, abitabiriye bahamagariwe kujya bakangurira n'abarwayi kugira uruhare mu bibakorerwa birimo n'isuku, kongera ikibatsi mu gufasha abarwayi n'abatugana muri rusange, kutivutsa amahirwe ya Siporo y'Abakozi ya buri wa Gatanu, guhera isaa cyenda z'igicamunsi (15h00') no kuba intangarugero mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda zose za Leta muri rusange aho bari hose.