UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA KANAMA 2024
Muri wa mujyo umwe w’Abanyarwanda mu kwikemurira ibibazo bibugarije, by'umwihariko hifashishijwe ubushobozi buhari buri wese abigizemo uruhare ku rugero rwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, Abakorera mu Bitaro bya Ruhengeri babyukiye mu Muganda Rusange Ngarukakwezi.
Nk'uko bisanzwe, uyu muganda wabereye mu bice bitandukanye by'Ibitaro, hibandwa ku bikorwa by'isuku, yo nkingi ya mwamba mu Mitangire ya Serivisi aho bakorera. Umuyobozi Mukuru w'ibi Bitaro, Dr.MUHIRE Philbert, akaba ari we wari uyoboye iki gikorwa.






Nyuma y'umuganda, atanga impanuro, agize, ati: "Mwakoze cyane abitabiriye ku gikorwa gikomeye tumaze gukora, bityo nkaba mpamagarira buri wese kurushaho kugira uruhare mu mitegurire y'iyi gahunda."



Akomeje muri aya magambo: "Mufatanye n'Abayobozi ba Serivisi mukoreramo, kandi muzifate nk'ingo zanyu, muzimenye mu nguni zose, bityo uyu muganda ukomeze utubere igisubizo kirambye muri uru rugamba rw'isuku."
Uyu ukaba unabaye umwanya mwiza wo kubahamagarira kurushaho kunoza ibyo bakora muri rusange, mu bwuzuzanye, baganira ku bibazo bafite n'uko byakemuka, hagamijwe umutekano w'umurwayi n’abagana Ibitaro ndetse n’Igihugu cyacu muri rusange.
Asoje agaruka ku ngamba zo gukumira Indwara y'Ubushita bw'Inkende anabifuriza ubuzima bwiza.

