UMUGANDA RUSANGE NGARUKAKWEZI W'IBITARO BYA RUHENGERI
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, Ibitaro bya Ruhengeri byabyukiye mu Gikorwa cy'Umuganda Rusange Ngarukakwezi, kimwe n'ahandi hose mu Turere tw'Igihugu.
Muri iyi gahunda, mu rwego rwo gukomeza Kwimakaza Umuco w'Isuku mu Bitaro imbere no hanze yabyo, Abakorera muri ibi Bitaro bahuriye hamwe muhacumbikirwa Abaganga, aho bahurije hamwe imbaraga mu gukora isuku imbere mu nzu no hanze banatunganya ubusitani.



Nyuma y'Umuganda, abitabiriye bashimiwe ku kuba babaye bake beza, bahamagarirwa gukomeza kuba itara mu bikorwa byose biteza imbere Ibitaro n'Igihugu muri rusange, ubutumwa bwatanzwe na Madamu ABIMANA Ruth, Umukozi Ushinzwe Ubuzima Bushingiye ku Bidukikije (EHO) mu Bitaro.
By'umwihariko, uyu ukaba ubaye n'umwanya mwiza wo gutanga amakuru ajyanye n'Igikorwa cy'Amatora ateganyijwe mu Kwezi kwa Nyakanga 2024, bibukiranya Ibyagezweho mu Myaka 7 ishize, banasabwa guhuriza hamwe imbaraga mu kubisigasira no kubibyaza umusaruro. Babifashijwemo na Bwana MIGABO Pascal (Special Cell y'Ibitaro).




Kwishakamo ibisubizo, buri wese abigizemo uruhare mu bushobozi bwe, ni Umuco wa Benkanyarwanda!