UMUGANDA RUSANGE NGARUKAKWEZI MU BIGO BY'UBUVUZI WAJE UKENEWE!

Ku Nshuro ya Kabiri, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, n'Abakozi muri ibyo Bitaro, babyukiye mu Gikorwa cy'Umuganda Rusange urimo kubera muri ibyo Bitaro.

Uyu muganda wibanze ku isuku y'imbere mu mazu n'ibikoresho byaho, ikaba yatangiriye muri "Urgence", aho bamwe bari hanze basukura za  matela abandi bakaba  barimo imbere bakuba ibitanda n'ibikuta banakoropa hasi, ubutaha bakaba bazakomereza mu zindi nyubako; igikorwa cyishimiwe n’Ibitaro ndetse n’abarwayi n’abarwaza babo.

Nyuma y'Umuganda, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yashimiye cyane abitabiriye anabaha impanuro z'umunsi zibahamagarira kurushaho kwimakaza uyu muco w'isuku uhatse byinshi mu Mitangire ya Serivisi duha abatugana, ikaba gahunda ihoraho ya buri munsi muri buri Serivisi, aho gutegereza igikorwa nk’iki gihuriweho.

Tubibutse ko ari gahunda yashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima, isigaye ikorwa hirya no hino, kuwa Gatandatu wa Nyuma w'Ukwezi, umunsi n'ubundi Wahariwe Umuganda Rusange mu Gihugu.

“Twite ku Isuku y'Aho Dukorera!”

Back