"UGIRA AMAHIRWE AGIRA UMUGIRA INAMA!"

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2023, mu Cyumba cy'Inama cy'Ibitaro bya Ruhengeri habereye inama yari igamije kugaragaza ibyavuye mu Isuzuma rijyanye n’Ibipimo by’Ubuzima ryakorerwaga muri ibi Bitaro, kuva kuwa Mbere tariki ya 05 Werurwe 2023 (Accreditation Progress Assessment Findings); igikorwa cyishimiwe n’Abayobozi n’Abakozi, nk’uko byaciweho akarongo na Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel, Perezida wa Komite y’Ubuzima y’Ibitaro, wasoje ku mugaragaro iri suzuma.

Iki gikorwa cy’ingirakamaro rikaba ryarakozwe n'Itsinda ryo muri USAID Rwanda Integrated Health Systems Activity (RIHSA), ryari ryaje riyobowe na Bwana MUSENGAMANA Valens, washimye cyane uko bakoranye n'amatsinda atandukanye mu Bitaro anon gera no gusobanurira abari aho ko impamvu nyamukuru y'iki gikorwa aba ari ugufasha ibitaro kurushaho gutanga serivisi yishimiwe n'ababagana ndetse no gutanga icyizere ku Banyamahanga batuye, bakorera cyangwa basura Iguhugu cyacu, dore ko by’umwihariko ko biherereye ku Gicumbi cy’Ubukerarugendo.

Back