UBUKANGURAMBAGA KU KWISUZUMISHA KANSERI YA "PROSTATE" N'INDWARA Y'IFUNGANA RY'UMUYOBORO W'INKARI

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022, Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byakiriye Itsinda ry'Inzobere zo mu Rwanda mu Kubaga Indwara z'Ifungana ry'Umuyoboro w'Inkari n'Imyanya Myibarukiro y'Abagabo rije gutanga inyunganizi muri ibi Bitaro.

Iri tsinda ryaje mu gikiorwa kijyanye na Gahunda y’Iiminsi Ibiri yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima n'Ikigo Gishinzwe Ubuzima/ RBC, igikorwa cyabimburiwe no kuganiriza abarwayi ku bijyanye n’ubu burwayi ndetse no kubasobanurira abari bwakirwe, ni  ukuvuga abaje kubwivuza bwa mbere (abatangizi).

Riyobowe na “Senior Urologist” BUNANI Alexis, rikaba ryakiriwe  n'Umuforomokazi  muri Serivisi ya  “Surgery”, Madamu MBONIMPAYE Salomee, ari na we urimo gukurikirana iyi gahunda.

Ni igikorwa cyishimiwe kandi cyitabiriwe n’abarwayi benshi baturutse hirya no hino mu Gihugu ndetse n’abo mu Gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Back