UBUFATANYE MU KURWANYA NO GUKUMIRA INKONGI Z'UMURIRO

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeli 2024, mu Bitaro bya Ruhengeri hatangiye Amahugurwa y'Iminsi Ibiri ajyanye n'Inkongi z'Umuriro (Fire Safety Management), yateguwe n'Ibitaro ku bufatanye na Polisi y'Igihugu (RNP).

Yatangijwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, ashimira Polisi ubufatanye buhoraho mu buzima bw'Ibitaro by’umwuhariko, n'ubw'abaturarwanda muri rusange.

Aha, akaba asaba abagize amahirwe yo guhabwa ubu bumenyi bitabiriye aya mahugurwa ko ataba amasigaracyicaro, kugira ngo babe inyunganizi yizewe muri bagenzi babo, aho batuye, bakorera, basengera ndetse n'aho bagenda.

Kuri uyu munsi wa mbere, Abayobozi b'Amaserivisi mu Bitaro, Amavuriro Yigenga n'Ibigo Nderabuzima ni bo babimburiye abandi, ejo, ari na wo mun si wa nyuma, hazaza Abakorera mu Bitaro muri rusange.

Muri iki gikorwa, Polisi ihagarariwe n’Itsinda riyobowe na CIP Jonas RIZINDE.

Back