TWAMENYA N'IBI

Muri bwa bufatanye na "Operation Smile", kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2024, mu Bitaro Bitaro bya Ruhengeri habereye Amahugurwa y'Umunsi Umwe ajyanye n'Indwara y'Ibibari ku Bana ndetse no ku Bantu Bakuru.

Aya mahugurwa yahawe Abajyanama b'Ubuzima na bamwe mu Bakozi b'Ibitaro (Umuyobozi wa Serivise y'Abana, Umuyobozi w'Ibyariro, Umuyobozi wa Serivise y'Impinja, Ushinzwe Imirire, Ushinzwe Ibikorwa by'Abajyanama b'Ubuzima ndetse n'Ushinzwe Gukurikirana Abana Bafite Ibibazo by'Ibibari mu Bitaro (Patient Advocator).

Babereka amoko y'ibibari umwana ashobora kuvukana

Yatangijwe na Clinical Director w'Ibitaro, Dr.HIRWA Aimé, washimiye uyu Mufatanyabikorwa, wari uhagarariye na Bwana BIMENYIMANA Ezéchiel (Patients Coordinator) n'abari bitabiriye, by'umwihariko Abajyanama b'Ubuzima, akabasaba kumenyekanisha amakuru mashya bahawe kuri iyi ndwara, guhindura imyumvire y'abaturage, kumenya umuntu ufite ibibari, gufasha abana bavukanye ibibari ku bijyanye n'imirire ndetse n'imikurire kugira ngo ugejeje igihe cyo kubagwa ahuzwe na  Operation Smile ahabwe ubufasha, dore ko hari n'amahirwe yo kuba haraguwe n'Ibagiro mu Bitaro muri ibi Bitaro.

Back