NYUMA Y’IMYAKA 10 YARI ISHIZE ATABONA, SENYENZI ALPHONSE YONGEYE KUREBA. ABIKESHA IKI?
Nyuma y'imyaka 10 yari ishize atabona, amaso yombi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, umusaza SENYENZI Alphonse, arashima Imana n'Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu, budahwema guteza imbere imibereho y’abaturage no kubabungabungira ubuzima bwabo. Ni umusaza w'imyaka 60, wo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, mu Mudugudu wa Kanembwe.
Ibi byabereye mu Bitaro bya Ruhengeri, ubwo yamaraga gupfukurwa ijisho rimwe yari yaraye abazwe, ku bw’amahirwe akongera kubona Isi n’ibiyiriho, igitangaza gikomeye kuri we, umuryango we ndetse no kubo bari kumwe muri ibi Bitaro, akarusho kakaba kabayeho ubwo yahoberanaga n’umufasha we NIZEYIMANA Siphora, bongera kurebana amaso ku maso, wahoraga amurandase, yewe no ku bwiherero, na we wagize, ati: “Arongeye abaye umusore. Kuwa Gatanu Imana nzayibyinira nyikurire ingofero” (ni uwo mu Itorero rya Methodiste).

Ahoberana n'umufasha we mu bwuzu n'umunezero mwinshi
Dr.HABINEZA Moïse, Umuganga Uvura ndetse akanabaga amaso mu Bitaro, ari na we wabaze uyu musaza, akaba ahamagarira abantu bose kwisuzumisha no kwivuza neza by’umwihariko ababuza kwivuza magendu cyangwa imiti y’ibyatsi. Uburwayi bw’amaso bakunze guhura nabwo bukaba ari ubw’Ishaza,utamenya ikibutera cyangwa uko wabwirinda, ariko anabizeza ko ari indwara ivurwa igakira, nk’uko uyu musaza n’abandi babagiwe rimwe ndetse n’abandi barwayi muri rusange babitangamo ubuhamya.

Mbere y'uko abagwa ategereje kujya mu Cyumba cy'Ibagiro (uwa kabiri uhereye ibumoso)

Mu Cyumba cy'Ibagiro bategura ibikoresho

Bukeye bwaho, agarutse Ukuriye Serivisi y'Amaso amugaruye kugira ngo apfukurwe

Bamupfukura

Bamuhanagura


Dr.HABINEZA Moïseamaze kongera kumusuzuma yishimira uko igikorwa cyagenze anahamagarira abantu kwisuzumisha

Umusaza amaze kureba neza arimo atemberezwa mu busitani
Muri rusange, abantu bakaba bifuz ako ubu buvuzi bwakwirakwizwa hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo kurushaho kubumenyekanisha ndetse no kuvuna amaguru abaturage.
Muri ibi Bitaro, ubuvuzi bw’amaso butangwa buri munsi mu minsi y’I ibyizi ariko kubaga amado byo bigakorwa rimwe mu Cyumweru, kuwa Kabiri.
Ibyiza by'Imiyoborere Myiza, isoko idakama y'ibitangaza!