NYIRAKIRAMBI SPECIOSE: "UZAVUGA NABI IBITARO BYA RUHENGERI NTITUZUMVIKANA!"

Hari kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, ubwo uyu mukecuru w’imyaka mirongo itandatu y’amavuko yadusangaga ku Marembo y'Ibitaro ataha, nyuma yo kubagwa amaso akongera kureba, uburwayi yari amaranye igihe kirekire, agenda bamurandase, nk'uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr. MUHIRE Philbert, yatwisabiye ubwe kumwereka ngo kugira ngo amushimire.

Yamushimiye muri aya magambo: “Ubu uko undeba uku nari narahumye, kujya gusenga ngakshaka unjyanayo maze naba namubuze nkirirwa mu rugo amarira ari yose, ahubwo uenya ari nayo yanteye umuvuduko bansanganye wari watumye ubwo nazag hano mu Cyumweru gishize batamabga bikababyari byabaye ngombwa ko ngaruka ejo hashize, none ubu, muri iki gitondo, mukumfukura, nkaba ntunguwe cyane no kongera kureba. Umenya Abaganga muvugana n’Imana!" 

Uyu Mubyeyi atuye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Cyanika. Ngo ikimushimishije kuruta ibindi ngo akaba ari uko agiye kubona Abuzukuru be atari yaragize amahirwe yo kubona, ngo kubera ko bose bavutse yarahumye, bityo ngo akaba yari azi abana be ariko atarabona abagenda babakomokaho.

Nyuma yo kuvurwa, ku marembo agiye gutaha

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yamushimiye kuba yari yaje kwivuza no kuba yishimiye serivisi yahawe, amwifuriza kuramba,  bityo aboneraho no kumuha ubutuwa bwo guhamagarira n'abandi bose bafite ikibazo nk'icye kugana Ibitaro.

Tubamenyeshe kandi ko muri ubu buvuzi bw'Amaso ibi Bitaro bimaze gutera intambwe ishimishije, ku bufatanye n'Abafatanyabikorwa babyo, aho by'umwihariko ...iherutse kudushyikiriza imashini nshya.

 Imana Ishimwe cyane!

Back