NTIBIKIRI INZOZI!
Nyuma y’igihe kirekire hifuzwa ko hakubakwa inyubako nshya y’Ibitaro bya Ruhengeri ijyanye n’Icyerekezo cy’Igihugu, ibitaro byubatswe mu mwaka wa 1939, mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, dore ko byakira abaturage baturutse hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Uburengerazuba no mu Bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi nk’Ibitaro biherereye mu Karere kazwi nk’Igicumbi cy’Ubukerarugendo, ubu umushinga wo kubyubaka wamaza kwemezwa ugiye gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.
Ni muri urwo rwego mu mpera z’uku kwezi turimo zimwe muri serivisi zikorera ahateganyirijwe ikibanza cyo kubakamo iyo nyubako zigiye kuba zimnuriwe ahandi by’agateganyo, zimwe imbere mu Bitaro izindi hanze yabyo, ariko mu nkengero, kugira ngo abaturage bakomeze kwitabwaho nk’uko bisanzwe.
Inshamake ya Serivisi zizimurwa n’aho zizimurirwa bigaragara neza muri iyo nyandiko yo hejuru.
Tubashimiye uko mwakiriye izo mpinduka!