"NTABWO DUSOJE URUGENDO: TURACYAHARI!"
Hari kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2023, mu Bitaro bya Ruhengeri, ubwo “Handicap International Federation” (HI: Humanity and Inclusion) yashyikirizaga Ibitaro bya Ruhengeri inkunga y'ibikoresho byunganira Serivisi ya "Physiotherapy Rehabilitation", by'umwihariko ku Bana Bafite Ubumuga.
Byazanwe n'Itsinda riyobowe na Madamu MUKANDAYAMBAJE Immaculée (Project Supervisor), byakirwa n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Musanze, Madamu MUKAYOBOKA Vestine.





Bamushimiye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati y'impande zombi mu Kuzamura Imibereho y'Umuturage, we shingiro ry'Iterambere ry'Igihugu.
Ku rundi ruhande kandi bakaba bashimiye Abakozi b'iyi Serivisi, nabo ubwabo bari bafite akanyamuneza kagaragariraga amaso, babahamagarira kurushaho gufasha abarwayi no guha agaciro ibi bikoresho.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, ati:"Igikoresho kimwe gishobora kwangirika, Serivisi yose igahagarara."