NTA SUKU Y'AHO DUKORERA: NTACYO TWAGERAHO!
Gahunda y'Umuganda Rusange Ngarukakwezi yatangijwe mu Bigo by'Ubuvuzi ikomeje gutanga umusaruro ukomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022, Abayobozi n'Abakozi mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ishyaka n'unurava byari byose mu muganda rusange bakora isuku mu bice bitandukanye by'ibi Bitaro; igikorwa, kuva iyi gahunda yatangizwa, kiba kiyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, Dr. MUHIRE Philbert.
By'umwihariko, Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu muri ibi Bitaro wibanze ku gutunganya ubusitani hakatwa ibyatsi birebire mu Gice cy'inyuma ya Laboratoire na IOSC, kuzibura imiyoboro y'amazi mu Gice cyo kuri Maternité na Chirurgie n’isuku yo muri Radiology.






Nyuma y'umuganda, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yashimiye abitabiriye anagaruka ku kamaro k'umuganda muri rusange no muri ibi Bitaro by'umwihariko, haba ku Bakozi ubwabo ndetse no kubaza babagana.

Mu butumwa bwatanzwe kandi, wabaye umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo byafasha mu kunoza imitangire ya serivisi no mu kubyaza umusaruro iyi Gahunda y'Umuganda, aha bakaba basangiye n’amakuru ku byavuye mu kiganiro n'abarwayi cyakozwe muri iki Cyumweru muri Gahunda y'Ijwi ry'Umurwayi basabwa kurushaho kwegera abarwayi, kubatega amatwi, kubaha amakuru no kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo.


Mu gusoza, Dr.Philbert MUHIRE yashimiye Abafatanyabikorwa bakorera mu Bitaro umunsi ku wundi, bari banitabiriye uyu muganda, ni ukuvuga Company y'Umutekano n'iy'Isuku, aho yaboneyeho gusaba Abakozi bose kurushaho kumenyana no gukorera hamwe nk’ikipe imwe, buri wese aharanira kumva neza no kuzuza icyo yahamagariwe.

