NK'ABAFITE INTUMBERO IMWE: BARI BAYIRAYE KU IBABA!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeli 2024, Abakorera mu Bitaro bya Ruhengeri, mu Byiciro bitandukanye byari bihagarariye abandi, babyukiye mu Muganda Rusange Ngarukakwezi.

Nk'uko iyi Gahunda yatangijwe mu Bigo by'Ubuvuzi mu Rwanda, Umwaka Ushize, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga mu kwikemurira ibibazo bitwugarije, ari nacyo cyerekezo cy'Igihugu cyacu, abitabiriye uyu muganda barimo gukora ibikorwa by'isuku imbere no hanze y'Inyubako itangirwamo Serivisi zijyanye n'Indwara zo mu Mubiri (Internal Medicine).

Gahunda yitabiriwe ikanakurikiranwa n'Umuyobozi Ushinzwe Abaforomo n'Ababyaza (DNM) muri ibi Bitaro, Madamu INGABIRE Clémentine.

Nyuma y'Umuganda, bishimiye igikorwa bari bamaze gukora, basubira mu Nshingano zabo za buri munsi, bahana amakuru kuri Gahunda zitandukanye za Leta, banafatira hamwe ingamba zo kurushaho kunoza Imitangire ya Serivisi kugira ngo Gahunda y'Umurwayi ku Isongo ishinge koko imizi muri ibi Bitaro, binyuze mu gukorera hamwe, nk'ikipe imwe.

Ni impanuro zatanzwe na DNM, mu izina ry'Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro, ari kumwe n’Umukozi Ushinzwe Imicungire y’Abakozi (HR), Bwana MUSHIMIRE Théoneste.

Back