NIBAKURE BAJYE EJURU: UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANA BAVUTSE IGIHE KITAGEZE MURI “RRH”
Buri Mwaka, ku itariki ya 17 Ugushyingo, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abana Bavutse Igihe Kitageze. Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Duharanire ko Umwana Ashyirwa mu Gituza cy'Umubyeyi, Umubiri ku Mubiri, Kuva Akivuka: Ni Umuti Ukomeye."
Mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye muri “Neonatology”, aho Abakozi batandukanye bifatanyije n’abana, bagashimira ababyeyi muri rusange ubutwari bukomeje kubaranga muri uru rugamba ruba rutoroshye, hashimangirwa ko umwana uvutse igihe kitageze afashwa, agakura, akazavamo umuntu ukomeye.


Aha, Umubyeyi wabaye Indashyikirwa akaba yabaye Madamu MIZERO Chancelline, wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, Akagari ka Kanyove, Umudugudu wa Kabere, w'imyaka 19, wabyariye muri ibi Bitaro abana b’ababakobwa 2 b’impanga ku itariki ya 26 Nzeli 2022, buri wese afite amagarama magana acyenda, none ubu umwe (INEZA Promesse) akaba agize ikiro n'amagarama magana atandatu mirongo icyenda n’atanu, n’ikilo n'amagarama magana arindwi na mirongo itanu n'atanu, ku mpanga ye (INEZA Parfaite), bityo akaba agiye gutaha kubera uko kwiyongera kwabo akesha kuba yarubahirioje amabwiriza yose uko yakabaye by’umwihariko mu guheka cyane abo bana be.

Ku ruhande rwe, uyu Mubyeyi wabaye na we arashimira byimazeyo Ibitaro byamubaye hafi umunsi ku wundi, akanahamagarira ababyeyi bagenzi be kugira icyizere no kongera imbaraga mu kwihatira guheka abana uko biteganyijwe, kugira ngo nabo bashobore gutaha mu miryango yabo badatinze kandi bafite abana bafite amagara mazima.
Ni umuhango wayobowe na Dr.GAKURU Ange, Umuyobozi wa "Department", wagarutse cyane ku Nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru, anabashishikariza kugira isuku aho bari hose.

Aba babyeyi bashyikirijwe impano Abakozi bageneye abo bana, zari ziganjemo ibikoresho by'isuku n’imyambaro.

Ababyeyi Nibonkweeeee!