AMAHUGURWA KU NDWARA Y'UBUSHITA BW'INKENDE YATEGURIWE IBIGO BY'UBUVUZI

Muri rwa rugamba rwo gukomeza Gukumira no Kurwanya Indwara y'Ubushita bw'Inkende (Mpox) hakorwa Ubukangurambaga mu nzira zitandukanye zifasha abantu kugira  cyangwa kongera ubumenyi kuri iyi ndwara, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeli 2024, mu Bitaro bya Ruhengeri hasojwe Amahugurwa y’Iminsi Ibiri.

Aya mahugurwa yari yateguwe na Command Post y’Akarere ka Musanze, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, na Jhpiego/USAID Tubeho, ategurirwa Itsinda Rishinzwe Ubutabazi Bwihuse mu Gihe cy’Ibyorezo RRT (Rapid Response Team) muri ibi Bitaro no mu Bigo Nderabuzima bibishamikiyeho.

Ku munsi wa mbere, atangiza aya Mahugurwa, atanga impanuro ku Itsinda ry’Ibitaro, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, yagize, ati: "Ni ngombwa ko tumenya iyi ndwara ku rugero rumwe kugira ngo dushibore gufasha abaturage!"

Dr.MUHIRE Philbert atangiza ku mugararagaro aya Mahugurwa

Tubamenyeshe ko RBC yari ihagarariwe na Dr. BENIMANA Jean Luc (ukorera mu Ishami Rishinzwe Kurwanya Ibyorezo), wari kumwe na Madamu MUKAYOBOKA Vestine, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima, ku ruhande rwa’Akarere, n'Umufatanyabikorwa jhpiego, yari ihagarariwe na Bwana MUGABONAKE Anaclet (Global Health Security Department).

Dr. BENIMANA Jean Luc

Madamu MUKAYOBOKA Vestine

Bwana MUGABONAKE Anaclet

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeli 2024, ku munsi wa nyuma, aganiriza Ibigo Nderabuzima, ni ukuvuga Abayobozi, “IDSR (Integrated Diseases Surveillance and Response Focal Person”) n’Abakorera muri Laboratwari. Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yagize, ati:"Gukwirakwiza icyorezo biturutse muri Musanze ni icyaha. Mubizirikane, tujye mu nshingano, tutaba isoko yacyo."

Muri byinshi yababwiye kandi, yabibukije ko ikibazo gikomeye bafite hariya hasi aho bakorera, ari abana bari mu Bigo by'Amashuri, nubwo Abayobozi b'Amashuri yose bamaze guhabwa amahugurwa nk'aya.

Ni muri urwo rwego yabasabye akomeje kugenda bagakorana n'Abagenzuzi b’Uburezi mu Mirenge, bagahugura Abarimu ndetse bakanakorera “Refresher Course” abo Bayobozi b'Ibigo by'Amashuri, bityo abana bazajye bakorerwa “Screening” ya buri munsi kandi irare itangiwe raporo.

Yasoje yongera gushima byimazeyo Abafatanyabikorwa n’Ubuyobozi bw’Igihugu muri rusange.

Back