BIRAKWIYE KO ABANTU BOSE BAGIRA UBUMENYI KU BUTABAZI BW'IBANZE!
Hagamijwe gutanga ubumenyi ku Butabazi bw'Ibanze, ku bufatanye na RBC, kuri uyu wa Mbere tatiki ya 09 Mutarama 2023, mu Bitaro bya Ruhengeri Byigisha ku Rwego rwa Kabiri (Ruhengeri Level Two Teaching Hospital) hatangiye Amahugurwa y'Iminsi Itanu.
Aya mahugurwa yateguriwe Abakorera muri ibi Bitaro muri Serivisi zitandukanye ni ukuvuga ababarizwa muri “Administration”, Abaganga, Abaforomo n’Ababyaza, Abashinzwe Umutekano, Abakora Isuku, Abashoferi n’abandi, hibandwa kuri "Basic Life Support (BLS) na "Advanced Cardial Life Support (ACLS); igikorwa cyishimiwe ku rugero rukomeye kubera ko harimo benshi banyotewe n'ibintu bishya kuri bo, ndetse hakaba harimo n'abari basanzwe babifiteho ubumenyi ariko budahagije.


Itsinda rya RBC riyobowe na NDIRIMA Jean de Dieu.

