"NGO AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE KOKO!", ABITABIRIYE URUGENDOSHURI KURI "PDC" MU BITARO BIKURU BYA RUHENGERI

Ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa USAID Ingobyi Activity, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Kamena 2022,  Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byakiriye Itsinda ry'Abakozi mu Byiciro bitandukanye bari batururse hirya no hino mu Bitaro 5 aribyo GISENYI, MUHORORO,  MURUNDA, KABAYA na SHYIRA, bari baje mu Rugendoshuri rw'Iminsi Ibiri (hari haje Abakozi 4 muri buri Bitaro).

Bakigera mu Bitaro

Impamvu nyamukuru yari yabahagurukije kukaba kwari ukwigira kuri ibi Bitaro ubunararibonye mu Gukurikirana Imikurire y'Abana Bavuka Bafite Ibibazo bitandukanye  bishobora kubateza akaga gakomeye mu buzima bwabo mu gihe baba baramutse batitaweho bakivuka binyuze muri Serivisi ya "PDC" (Pediatric Development Clinic). Bahwe ikaze  n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert.

Dr. MUHIRE Philbert

Nyuma y'aho, baganirijwe ku mavu n'amavuko y'iyi serivisi n'imbuto imaze kwera, ishusho bagaragarijwe n’Umuganga Ukuriye Abandi “Clinical Director”, Dr.HIRWA Aimé,  afatanyije n'Umuganga w'Abana, Dr. SIBOBUGINGO Emmanuel. Hari kandi n'abandi Bakozi b'Ibitaro bahuguriwe iyi gahunda, banayikurikirana mu Bigo Nderabuzima, ndetse n'Umukozi wa RPA (Rwanda Pediatric Association), wari kumwe n'Itsinda rya RCPCH (Royal College of Pediatric and Child Health) riri muri ibi Bitaro mu Gihe cy'Ibyumweru Bibiri.

Dr. HIRWA Aime

Dr.SIBOBUGINGO Emmanuel

Aha, agashya twaratira abandi ka PDC muri ibi Bitaro  ni uko kuva aho itangiriye, mu Kwezi kwa Nzeri 2021, imaze kugezwa no mu Bigo Nderabuzima 15/16 (ni ukuvuga byose uretse gusa mu Kigo Nderabuzima cya Muhoza), hakaba hakurikiranwa abana 184, barimo n'impanga nyinshi, basezerewe, baza  inshuro imwe mu Cyumweru, buri wa Gatatu, ariko bakanasurwa mu ngo mu miryango yabo mu rwego rwo kurushaho guhamagarira ababyeyi b'abagabo kugira uruhare muri uru rugamba kugira ngo bidaharirwa abagore gusa, nk’abakunda kuba hafi abana.

Dr. Evelyne, umwe mubita kuri abo bana mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri

Kugicamunsi, basuye Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, aho biboneye bakanagirana ikiganiro n'Abagenerwabikorwa muri iyi gahunda. basuye na  PDC yo  mu Kigo Nderabuzima cya Kinigi, giherereye mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi ho mu Murenge wa Kinigi. Tubamenyeshe ko mu Rwanda, iyi Serivisi ikorera mu Bitaro 5 gusa:   Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ibya Gisenyi, Murunda, Rwinkwavu na Kirehe.

Ababyeyi bitabiriye Gahunda ya PDC ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi

Ku munsi wabo wa kabiri, habayeho kongera gusangira amakuru ku byari byagaragaye, bityo bataha nabo biyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyiza babonye. Muri rusange, bakaba baratangajwe n’ukuntu iyi serivisi itangwa n'Abakozi b'Ibitaro ubwabo, hifashishijwe ubushobozi buhari, ukuntu iyo ababyeyi baje ku Bitaro bahita boherezwa kuri PDC badatonze umurongo nk’abandi barwayi, kandi bagakorerwa ku buntu, abafite ibibazo by'imibereho bagahuzwa n'abandi Bafatanyabikorwa bakunganirwa. Ikindi bashimye ni ukuntu mu gihe  bibaye ngombwa ko aba Bagenerwabikorwa bahabwa RDV ku munsi utandukanye n'uwo basanzwe baziraho boroherezwa bagahabwa amafaranga y’urugendo, ariko ari nako babahamagarira kubigira ibyabo, bubakiye kuri ayo mahirwe begerejwe kubera Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu.

Muri iki gikorwa, USAID Ingobyi Activity yari ihagarariwe na Madamu MUSABYEYEZU Françoise (Newborn Health Specialist), na we ushima cyane imikorere n'imikoranire hagati y'Ibigo byombi kugeza ubu, akaba aboneraho kugira inama aba Bakozi gukomera kuri iyi gahunda, kwifashisha  ubushobozi bafite,  by'umwihariko bongera imbaraga mu guhindura imyumvire y'ababyeyi, kugira ngo bimakaze umuco wo kwishakamo ibisubizo kubera ko ak'imuhana kaza imvura ihise.

MUSABYEYEZU Françoise

Back