"MU KAZI KACU AHO DUKORERA: DUHARANIRE KUBAKA IZINA"
Ibi ni ibyagarutsweho n’Abayobozi batandukanye mu mpanuro zatangiwe mu Mahugurwa ajyanye na "General Orientation" y'Abakozi Bashya bo mu Bitaro bya Ruhengeri Btyigisha ku Rwego rwa Kabiri yabereye kuri CPNDF (Centre Pastoral Notre Dame de Fatima), kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023.
Muri aya Mahugurwa y'Umunsi Umwe, hibanzwe ku ngingo z’ingenzi zitandukanye. Izo ni“Description of the Hospital, Introduction to Quality and Accreditation, Risk Identification and Management, Customer Care Service in Health Care System, Introduction to IPC, Patient Safety, Introduction to Compliance with Natural Laws, Ministerial Instruction and Regulations”; amasomo yarti ahatse byinshi ku mpande zombi.





Asoza aya mahungurwa, Clinical Director, Dr. HIRWA Aime, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, yatangaje ku mugaragaro ko aba Bakozi babaye Abakozi b'Ibitaro, bityo abasaba kwisanzura ariko by'umwihariko abahamagarira kuba umusemburo w'impinduka.

Yagize, ati: “Mu kazi kacu aho dukorera, buri wese mu nshingano ze, nk’abatahiriza umugozi umwe, duharanire kubaka izina ryacyu bwite, iry’Ikigo n’iry’Igihugu muri rusange. Umurwayi ku isonga!”