“MIGEPROF” IRISHIMIRA UBUFATANYE N'IBITARO BYA RUHENGERI MU KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA NO MU KWITA KUBARIKORERWA

Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr. MUJAWAMARIYA Valentine, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024, ubwo yasuraga Serivisi Itanga Ubufasha ku Bantu Bahuye n'Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina, IOSC (Isange One Stop Center) mu Bitaro bya Ruhengeri.

Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana NSENGIMANA Claudien, ari kumwe  n'abandi Bayobozi batandukanye, wamushimiye uruhare rw'iyi Minisiteri mu Guharanira Umuryango Nyarwanda Ubayeho Neza kandi Utekanye.

Nyuma y'ibi, Umuyobozi Mukuru w'ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, yabagaragarije ishusho rusange y'ibi Bitaro byatangiye mu 1939 bikora nka Dispensaire none ubu kuva mu Mwaka wa 2023 bikaba bigeze ku Rwego rw'Ibitaro Byigisha ku Rwego rwa Kabiri, bikaba bigiye no kubakirwa Inyubako Nshya bikanongererwa ubushobozi mu Bakozi, mu Bumeni n'ibikoresho.

Hakurikiyeho kurebera hamwe imikorere ya IOSC, yatangiye 2015, ifite Abafatanyabikorwa batandukanye (MIGEPROF, MINISANTE, RIB, ...), bagejejweho n'Umukozi uyikuriye, Madamu MUKAMANA Clementine, ndetse na RIB, bagaragaza Servivisi batanga (gusuzuma no kuvura, gukora raporo, gufata ibizami bya gihanga (ADN), Isanamitima, ubujyanama mu mategeko, kugenza icyaha, kubungabunga umutekano uwahohotewe ashyirwa mu cyumba gitekanye, gukora ubuvugizi, ibiganiro mu matsinda bivura, gusura uwahohotwe mu rugo, gusura Ibigo Nderabuzima, gukora, ubukangurambaga, n'ibindi.

Ibi bigakorwa n'Abakozi 7 bahoraho (GBV Officer, Psychologist, Doctor, Social, MAJ na 2 RIB Officers), bakora kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, ku manywa, hanyuma kuwa Gatandatu no ku Cyyumweru na nijoro abaje bakakirwa na Serivisi ya “Urgence”; ni serivisi zitangwa ku buntu, ariko bakaba bashishikariza abantu kwitabira Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza., nk'uko RIB yyabisobanuye, yunganira mugenzi we.

Gusa, ngo nubwo bakora ibishoboka byose ngo bakore nk’ikipe imwe, hari ibikibakoma mu nkokora. Mu mbogamizi zagaragajwe, iza ku isonga ikaba ari ijyanye n'ideni ibitaro bifitiwe kuri Serivisi zahawe Abahohotewe ringana na miriyoni ijana na mirongo itatu n’ebyiri, ibihumbi Magana acyenda na bitanu n’amafaranga magana ane na mirongo ine n’arindwi  (132,905,447 RWF), harimo angana na miriyoni mirongo itanu n’imwe , ibihumbi magana cyenda  na cumin a birindwi n’amafaranga magana acyenda na cumi n’atandatu y’amafaranga y’u Rwanda (51,917,916 RWF) za MIGEPROF, bikaba bituma badatanga serivisi uko byifuzwa. Haracyari kandi n’ikibazo cy’imyumvire y’abaturage bagihishira ihohoterwa, imiryango yiyunga n’iy’ababahohotereye abana bityo abakoze icyaha ntibakurikiranwe, abaza batinze ibimenyetso byamaze gusibangana, ….

Minisitiri yasoje asura aho ikorera, ashima cyaneintambwe imaze guterwa, binyuze mu bufatanye n’izindi Nzego, atanga inama ndetse n'inyunganizi zafasha mu kugabanya umubare w'abahohoterwa ndetse no kunoza Imitangire ya Serivisi harimo nko gufasha Leta kwishyura ibisabwa mu gihe uwahohotewe aturuka mu muryango wifashije, kongera ikibatsi mu gukora ubukangurambaga, kwita ku bana b’imfubyi, by’umwihariko abibana n’abarera bagenzi babo,ariko asoza aca akarongo ku ruhare rw’ababyeyi mu gusubiza uwahohotewe mu buzima busanzwe ( reintegration).

Muri rusange, kugeza ubu, umubare munini w’abagana IOSC ukaba ugizwe n’igitsina gore ku kiugero cya 89%, mu gihe abagabo ari 11% gusa.

Back