MAMA SHENGE! “Impinja Ntizigapfe!”

Iyi ni intero n'inyikirizo by'abari bitabiriye Umuhango wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abana Bavuka Batageze Igihe, "World Prematurity Day", wabereye mu Bitaro bya Ruhengeri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 17 Ugushyingo buri mwaka, aho mu Cyumweru wizihizwamo buri Bitaro byihitiramo umunsi ubinogeye, bityo muri ibi Bitaro bikaba byari byarateganyijwe uyu munsi, igikorwa cyari gihagarariwe na Dr.GAKURU Ange, umwe mu Baganga b'Abana.

Ku bijyanye n’abari bitabiriye, hari ababyeyi bari bafitemo abana basezerewe, ababafitemo ubu, bamwe mu Bakozi muri Serivisi zitandukanye ariko by'umwihariko abakorera muri iyi Serivisi ya Neonatology yakira abana bavutse batageze igihe, abavukana ibiro bike cyangwa ibindi bibazo bitandukanye.

Ni igikorwa cyabimburiwe n'Umutambagiro bava kuri Neo berekeza ku Cyumba cyakirirwamo abana basezerewe baba baje kuri RDV muri Serivisi yitwa "PDC" (Pediatrics Development Clinic), ari naho habereye umuhango nyirizina.

Muri ibi birori, ubuhamya bw'abagenerwabikorwa bashima Serivisi bahabwa bwari bwose (harimo n'abari bazanye indabo), abasezerewe bahumuriza abakiri ku rugamba, banashimangira inama n'amabwiriza byatangwaga na Muganga, dore ko muri iyi Serivisi buri Kwezi hasezererwa abana barenga 40.

Aha twavuga nka Madamu NIFASHE Betty, ufitemo impanga z’abahungu yise IGABE Prince na INEZA Bonheur, bamaze icyumweru kimwe, bavukiye amezi 7, uwa mbere afite ikiro n’amagarama magana atandatu undi ikiro n’amagarama magana abiri washimaga cyane uko arimo kwitabwaho n’ukuntu abana be bagenda biyongera uko bwije n’uko bukeye ndetse na Madamu UMUHOZA Alice, umwe mubamaze igihe basezerewe n’umwana we wahafashirijwe witwa NZIZA Mera Alick ufite umwaka n’amezi atanu n'abandi.

Nyuma y’ubu buhamya, hatanzwe ibihembo ku Murwaza w'Indashyikirwa, uyu akaba ari umwana w’umukobwa uterashaka warwaje umwana atabyaye (murumuna we, wavukiye amezi 6, afite arama 900), nyuma y’uko Mama wabo yagize ibibazo akimara kubyarira ku Kigo Nderabuzima hanyuma agahita azanwa muri ibi Bitaro bya Ruhengeri bigasigarana umwana hanyuma we bigahita bimwohereza mu Bitaro bya CHUK kugira ngo akurikiranwe n'Abaganga.

Uretse uyu murwaza kandi, iyi Serivisi ya Neo yanahembye Abakozi babiri b'Isuku bakoreramo umunsi ku wundi kubera umuhate n’umurava badahwema kugaragaza mukunganira ababungabunga ubuzima bw’aba baziranenge.

Gusa, ku rundi ruhande, nubwo intera igenda iterwa ishimishije, haracyari imbogamizi zituma badafasha ababagana ku rugero rwifuzwa, ikibazo rusange cy’inyubako y’ibitaro itajyanye n’igihe  ndetse n’ubuke bw’Abaganga akaba aribyop biza ku isonga.

Back