KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO MU BITARO BYA RUHENGERI
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Gicurasi 2023, Ibitaro bya Ruhengeri byifatanyije n’abandi mu Kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w'Umurimo, aho Abakozi Bavura n'Abatavura babyukiye muri Siporo, mu Mupira w'Amaguru waberaga wabimburiye izindi gahunda zari zateganyijwe, wabereye ku Kibuga cy’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC).
Muri uyu mwanya mwiza wo kuruhura mu mutwe, kurwanya indwara zitandura ndetse no gusabana, akanyamuneza kari kose ku mpande zombi, zishoje umukino Abavura aribo begukanye intsinzi ku bitego 2 kuri 1 cy'Abatavura. Gahunda yari iyobowe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert.
Nyuma y’uyu Mukino, mu masaha y’igicamunsi nibwo ibirori nyirizina byatangiye. Uretse abakorera mu Bitaro umunsi ku wundi (Abayobozi n'Abakozi muri Serivisi zitatandukanye), byari byanitabiriwe na Perezida wa Komite y'Ubuzima y'Ibitaro, Bwana BAGIR UWIGIZE Emmanuel.



Nk’uko byari biteganyijwe, mu byaranze uyu munsi, habayemo n’igikorwa gikomeye cyo Mu gihe cyo Gushimira no Gutanga Ibihembo kuri wa Mukozi wabaye Indashyikirwa muri uyu Mwaka, n’Ibisonga bye, batowe ku itariki ya 27 Mata 2023.


Si ibi gusa. Muri wa muco wo gushima no guha agaciro umusanzu watanzwe, muri uyu muhango hanatanzwe Certificat y'Ishimwe ku Mukozi watangiye Ikiruhuko cy'Izabukuru, Dr. UWAYEZU Deogratias, Umuganga w'Amenyo.i na we wari ukuriye iyi Serivisi.


Mu mpanuro zijyanye n'uyu munsi, nyuma yo guurikira imigabo n'imigambi by'Indashyikirwa ndetse n'iry'Umukozi Uhagarariye Abandi, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yagize, ati: "Dukomeze tugire Umunsi Mwiza, twishimira ibyagezweho kandi tunafata ingamba nshya, twisuzume, twongeremo ikibatsi mu kurushaho gutanga serivisi nziza."

Ibi bikagerwaho binyuze mu mushishikarira umurimo, gukorera ku ntego, gukora umurimo unoze, gukorera ku gihe, gukorera hamwe no kwakira neza abatugana, hagamijwe impinduka ziganisha ku Mibereho Myiza y'Abaturage n'Iterambere ry'Igihugu muri rusange.
Yasoje abibutsa ko ikimuraje ishinga ari ukwita ku buzima n'umutekano wabo mu kazi bityo akaba abasaba ubufatanye kugira ngo bigerweho.