KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KUVURA INDWARA Y'UMUVUDUKO W'AMARASO KU RWEGO RW'IGIHUGU
None tariki ya 19 Gicurasi 2023, ku bufatanye na RBC, Urugaga rw'Abaganga Bavura Indwara zo mu Mubiri z'Abantu Bakuru mu Rwanda (RCP: Rwanda College of Physicians), rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kuvura Indwara y'Umuvuduko w'Amaraso Ukabije.


Mu kiganiro n'abarwayi bari baje gushaka serivisi, mbere y'uko igikorwa nyirizina gitangira
Ku Rwego rw'Igihugu, uyu Munsi wizihirijwe mu Bitaro bya Ruhengeri, aho haje Itsinda ryari riyobowe na Dr.HAKORIMANA NDAHIRO Martin, Umuganga mu Bitaro bya BYUMBA, ryasuzumye bamwe mu barwayi basanzwe bivuriza muri ibi Bitaro, muri Serivisi y'Indwara Zitandura (NCDs), bafatanyije na Dr. IZABAYO Emmanuel ndetse n'Abakozi muri iri Shami.

Dr.HAKORIMANA NDAHIRO Martin

Dr. IZABAYO Emmanuel
Muri rusange, abarwayi bakanguriwe kwisuzumisha, gufata imiti neza bandikirwa na Muganga, kugabanya umunyu no gukora imyitozo ngororamubiri, hakaba hakorewe abarwayi 25, igikorwa cyashimwe cyane na Clinicakl Director, Dr. HIRWA Aime. Mu izina ry’Ubuyobozi
Ku Rwego rw’Isi ho, uyu Munsi Ngarukamwaka ukaba wizihizwa ku itariki ya 17 Gicurasi.
"Measure your Blood Pressure Accurately. Control It, Live Longer."