#KWIBUKA30: ABABA BAFITE AMAKURU KU HAJUGUNYWE IMIBIRI Y’ABATUTSI BICIWE MU BITARO BYA RUHENGERI BARAHAMAGARIRWA KUYATANGA KUGIRA NGO ISHYINGURWE MU CYUBAHIRO

Ni kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 mu Muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata mu 1994 wabereye mu Bitaro bya Ruhengeri, hibukwa by’umwihariko Abahoze ari Abakozi muri ibi Bitaro no mu Bigo Nderabuzima bibishamikiyeho, Abarwayi n'Abarwaza n'abandi bari bahahungiye bahavukirijwe ubuzima muri icyo gihe.

Uyu Muhango wari witabiriwe n'abantu mu Nzego zitandukanye za Gisivile n'iz'Umutekano, barimo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert.

Wabimburiwe n'Urugendo rwatangiriye ku Bitaro rwerekeza ku Rwibutso Rukuru rw'Akarere ka Musanze, ku Cyahoze ari “Cour d'Appel” ya Ruhengeri, Inzu y’Ubutabera yiciwemo Inzirakarengane z'Abatutsi barenga 800, aho bari bakusanyirijwe bavanwe hirya no hino babeshywa ko bahahungishirijwe. Bakigera aho ku Rwibutso, bunamiye banashyira Indabo ku Mva.

 Bahavuye bagaruka  ku Bitaro, ahakomereje Umuhango nyirizina.Ubutumwa bwatanzwe, bwahurizaga ku gushimira abari bitabiriye, ku Mateka yaranze Igihugu cyacu kubera Politiki mbi y’Abakoloni, kunenga no kwamagana abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi, gushimira Ingabo zahoze zahagaritse Jenoside, zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, wayoboye urugamba none ubu akaba agejeje Igihugu aho kigeze aha, Ndi Umunyarwanda ikaba ariyo ntero n’inyikirizo ya buri wese.

By’umwihariko, hagawe bikomeye abari mu Nzego z'Ubuzima, Abayobozi, Abavuzi n’ababafasha, batatiye Indahiro yabo bakambura ubuzima abazaga babahungiyeho aho kubaramira, baboneraho hugamagarira umuntu wese waba uzi ahantu hajugunywe imibiri y’abavukirijwe ubuzima muri ibi Bitrao no mu Bigo Nderabuzima gutanga ayo makuru kugira ngo nabo bashyingurwe mu Cyubahiro.

Izi mpanuro zagarukaga ku butwari bukomeye bwaranze kandi bukomeje kuranga Abarokotse Jenoside, nyuma y’inzira y’umusaraba banyuzemo, aho banze guheranwa n'agahinda, bagaharanirakubaho no kwiteza imbere, bakagira uruhare muri Gahunda y’ Ubumwe n'Ubwiyunge mu kongera kubaka iki Gihugu, aho bahumurijwe bizezwa ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi kubera ko Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ibari hafi kandi n'Abanyarwanda bose muri rusange  bakaba biteguye guhangana n'uwashaka kudusubiza inyuma.

Aha, Urubyiruko rwahamagariwe kubakira kuri aya Mateka, bagafata iya mbere mu guhangana n’abagishaka kugoreka Amateka birengagiza ukuri ku byabaye, cyane cyane hakoreshejwe Imbuga Nkoranyambaga, banazirikana ko Urubyiruko bagenzi babo ari rwo rwahagaritse Jenoside.

DG, ati: "Ntiwatanga ubuzima utagira umutima muzima. Tuzirikane indahiro yacu, twakire kandi dufashe bose, tunagaye cyane abayitandukiriye, tube hafi abatugana!"

Guverineri w’Intara y’Amajyaeuguru wari Umushyitsi Mukuru yagize, ati: “Kuri iyi Nshuro ya 30, ndasaba abaturage bose bo muri iyi Ntara kwirinda amacakubiri, gukomera ku Bumwe bwacu imbaraga zacu, Ndi Umunyarwanda, kwita ku Nzibutso, gukomeza kwitabira ibikorwa byose byateguwe muri Minsi 100, kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ku hantu hose haba harajugunwe imibiri y’Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu Cyubahiro.”

Yashimiye Ibitaro bya Ruhengeri iki gikorwa Ngarukamwaka ndetse n’uburyo baba hafi Abarokotse Jenoside birimo no kubaremera ariko anasaca Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro gutegura igikorwa cyo guhuriza hamwe abahoze bakorera muri ibi Bitaro n'abakihakorera kugira ngo hashakishwe amakuru kuri iki kibazo.

“Twibuke Twiyubaka!”

Back