KWIBUKA KU NSHURO YA 28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994 MU BITARO BIKURU BYA RUHENGERI
Muri iki gihe Abanyarwanda n'Inshuti z'u Rwanda dukomeje Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri habereye Umuhango wo Kwibuka Abari Abakozi b'Ibigo by'Ubuvuzi mu Gice kigize Akarere ka Musanze, Abarwayi n'Abarwaza, ndetse n'Abahahungiraga bahavukirijwe ubuzima muri icyo gihe cya Jenoside.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu mu Ngeri zitandukanye barimo Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, Perezida wa Komite y’Ubuzima y'Ibitaro, Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel, Perezida wa IBUKA mu Karere, Bwana RWASIBO Pierre, Inzego z'Umutekano, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro,Dr.MUHIRE Philbert, Imiryango itandukanye ishamikiye kuri IBUKA, Imiryango ifite ababo twibukaga uyu munsi, Abakozi mu Bitaro n'Ibigo Nderabuzima, bamwe mu Barwayi n'Abarwaza, Ibitangazamakuru, ... .
Watangiriye ku Rwibutso rw'Akarere, rwubatswe ku Cyahoze ari "Cour d'Appel" ya Ruhengeri, bunamira Inzirakarengane z'Abatutsi barenga 800 bahashyinguwe, ari naho biciwe, bakagwa mu Ngoro y'Ubutabera aho kuharenganurirwa, nyuma yo kuhakusanyirizwa n'Ubuyobozi Bubi bwariho babeshywa ko bahahungishirijwe.



Nyuma y’aho, abari bitabiriye berekeje ku Bitaro, ahakomereje gahunda zose z’umunsi zarimo Isengesho, Umwanya (Umunota) wo Kwibuka, Ubuhamya n’impanuro z’Abayobozi batandukanye.


Atanga ikaze, n’agahinda kenshi, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru yihanganishije Abarotse Jenoside anashimira abari bitabiriye umuhango muri aya magambo: “Nk’uko mubizi, ubusanzwe mu Bitaro hazwi nk’ahantu h’ikiramiro, nk’ahatanga ubuzima, bafatanyije n'Inama. Nyamara siko byagenze, kubera ko ahubwo, kubera ubukana Jenoside yakoranwe, ibitaro byakoreshejwe mu kuvutsa abantu ubuzima".


Aha, akaba yaboneyeho kwibutsa abavura ko bafite ideni rikomeye batewe n'ibyakozwe na bagenzi babo batandukiriye inshingano, bityo abasaba kongera gusigasira icyizere bakwiriye kugirirwa n'ababagana ndetse n'Umuryango Nyarwanda muri rusange.
By’umwihariko, kubera ko abantu baguye muri ibi Bitaro nta n’umwe uramenyerwa aho yajugunwe kugira ngo ashyingurwe mu Cyubahiro, yahamagariye umuntu wese waba azi ukuri ku Mateka ya Jenoside y’aha hantu ndetse n’ayo mu Bigo Nderabuzima bishamikiyeho kuri ibi Bitaro, kugira uruhare mu kukugaragaza.
Ku bijyanye n'Ubuhamya, Umubyeyi MUKAMUGEMA Annonciata yagize, ati: " Ndi umwe mu batangiye gutotezwa mbere ya Jenoside, njye n'umuryango wanjye batwita ibyitso, aho mu 1990 batwaye umugabo wanjye waje no kwicwa, nyuma nanjye ngafungirwa aho bita kuri Groupement, ubwo najyaga gushakisha aho yaba yajyanwe. Ku bw'amahirwe naje gukirira muri ibi Bitaro, aho nari naje kuvuriza umwana nari mpetse, mperekejwe n’umusirikari aho kuri Groupement bari bampaye ngo anshunge, anjyane anangarure, hanyuma ku bw’amahirwe, mu gihe narimo mvuza haza kuza amakuru yavugaga ko Inkotanyi zari zije, hanyuma umuganga twari kumwe akimara kumenya ko uwo musirikari akibyumva yahise yirukanka, angira inama yo gutoroka nkava mu Bitaro, nkira ntyo." Yasoje avuga ko umutima we witeguye kubabarira.

Siwe wenyine watanze ubuhamya. Bwana NGABONZIZA Louis, mu izina ry'Abarokotse Jenoside mu Karere ka Musanze, akaba n'umwe mubafite ababo twibutse uyu munsi (Se wari uharwariye), yashimiye Ibitaro iyi gahunda byashyizeho yo kubibuka, ashimira Ubuyobozi bw'Akarere kukuba harubatswe Urwibutso rwo ku Rwego rw'Akarere, rwanubatswe ku Nzu y’Ubutabera yahinduwe Urwibutso, ashima inkunga zikomeje guhabwa Abarokotse Jenoside batishoboye mu buryo butandukanye, ariko asoza asaba ko hatangwa n'amakuru kuhajugunwe imibiri itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mu Cyubahiro kandi no kuri ibi Bitaro hakazubakwa "Monument".

Ubu buhamya bwakurikiwe n’ijambo rya Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze wagarutse ku Mateka yaranze Icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri rusange, no muri aka Gace by'umwihariko, maze yihanganisha Abarokotse Jenoside agira, ati: "Nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kubitwibutsa, ntitugaheranwe n'agahinda, twabuze abantu, tubura ibintu, turashegeshwa, ariko dufite Igihugu. Icy'Ingenzi ni ukwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, ntizongere kubaho ukundi."

Agaruka ku butumwa bwari bumaze gutangwa, Umuyobozi w'Akarere na we yihanganishije Abarokotse Jenoside, anabashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu Cyerekezo cy'Igihugu cy'uko "Abanyarwanda Twahisemo Kuba Umwe", bityo akomeza abizeza ko Jenoside itazongera ukundi kubera ko Ingabo zayihagaritse zigihari kandi ko, ku bufatanye na IBUKA n'Ibitaro, hagiye gushakishwa uburyo bwimbitse kugira ngo hashobore gukusanwa amakuru ajyanye n'Amateka ya Jenoside muri ibi Bitaro.

Umuhango wasojwe no kujya mu Murenge wa Nyange, mu Gikorwa cyo kuremera Imiryango 2 Yarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho Perezida wa IBUKA muri uyu Murenge yashimiye Ibitaro muri aya magambo: "Ubundi inka twajyaga tuzihabwa na FARG, none namwe, mugire kutuvura muduhe n'inka! Imana Ibahe Umugisha!"


