KURI UYU MUNSI W'UMUGANDA RUSANGE: MU BITARO BYA RUHENGERI HAKOZWE IKI?

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, Abakozi bo mu Bitaro bya Ruhengeri babyukiye mu Gikorwa cy'Umuganda Rusange Ngarukakwezi, kumwe n'ahandi hose hirya no hino mu Gihugu, imwe mu nkingi za mwamba ku Banyarwanda mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibugarije, buri wese abigizemo uruhare kubushobozi bwe.

Ni muri urwo rwego muri ibi Bitaro, abitabiriye bahurije hamwe imbaraga mu kwimura ibikoresho byari muri mu Cyumba (Chirurgie, Salle 12) kugira ngo gishobore kuvugururwa, bityo abahakorera barushaho gutanga Serivisi Inoze.

Muri iki gikorwa, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wari wagiye kwifatanya n’Akarere ka Musanze mu bikorwa nk’ibi, bari bayobowe na Clinical Director, Dr.HIRWA Aimé, afatanyije na DNM, Madamu INGABIRE Clémentine.

Ishyaka ryari ryose kuri b uri wese

Mu mpanuro yabahaye, nyuma y'umuganda, Clinical Director yabanje kubashimira ku kuba baje ndetse n'umurava wabaranze, aboneraho gusaba ko Abakuriye Serivisi, mu gupanga Gahunda y'Ibikorwa ya buri Kwezi, bajya bibuka kugaragaza n'Abakozi bazitabira iyi Gahunda y'Umuganda kugira ngo babimenye hakiri kare, babihuze na Gahunda zabo z'akazi ndetse n'iz'ubuzima bwabo bwa buri munsi, bityo ubwitabire bujye burushaho kuzamuka kubera iyo bari kumwe hakemuka byinshi, ukaba n’umwanya wo kurushaho kumenyana no gusabana.

Mu mwanya wo gutanga ubutuimwa bw'umunsi

Back