KU NSHURO YA 4: UMUGANDA RUSANGE NGARUKAKWEZI MU BIGO BY'UBUVUZI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, hirya no hino mu Bigo by'Ubuvuzi wari Umunsi w'Umuganda Rusange Ngarukakwezi. Ni muri urwo rwego, barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru wabo, Dr.MUHIRE Philbert, Abakozi bo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri babyukiye mu bikorwa by'isuku, byakorewe by'umwihariko mu Nzu y’Ababyeyi (Salle Opératoire), ahakozwe isuku y’inyubako n’iy’ibikoresho.





Nyuma y'umuganda, wabaye umwanya mwiza ku bari bitabiriye bari wo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurusaho kubyaza umusaruro iyi Gahunda y’Umuganda no mu guteza imbere ibi Bitaro muri rusange.



Mu mpanuro ze, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro yagize, ati: " Umuganda usanzwe mu Ndangagaciro z'Abanyarwanda, nk’imwe mu nzira zibafasha mu kwikemurira ibibazo bibugarije, buri wese abigizemo uruhare. Mwese rero aho mukorera, muri serivisi muha abatugana, muharanire kwita ku isuku y'ibikoresho kugira ngo bicungwe mu buryo burambye, muvure, muganirize abarwayi ariko munazirikane ibyo mubabwira n'aho mubivugira."
Yasoje yongera gushimira abitabiriye ananenga abasibye nta mpamvu.

Uretse aha mu Bitaro, uyu muganda ukaba wakorewe no mu Bigo Nderabuzima bibishamikiye, nk'uko bigaragazwa n'amafoto ya bimwe muri byo akurikira:

