ISUKU Y'AHO DUKORERA: KIMWE MU BIRAJE ISHINGA IBITARO BYA RUHENGERI

Iruhande rwa Serivisi zisanzwe zitangwa umunsi ku wundi, amanywa n’ijoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, mu Bitaro bya Ruhengeri habereye Igikorwa cy’Umuganda Rusange Ngarukakwezi, wahariwe kurushaho Kwimakaza Umuco w'Isuku mu Bigo by’Ubuvuzi, inkingi ya mwamba mu Mitangire Myiza ya Serivisi.

Iki gikorwa cyari kiyobowe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, ubwe, Dr.MUHIRE Philbert, aho bamwe mu bakorera muri Serivisi zitandukanye barimo  bakora gukora isuku imbere n'inyuma ya zimwe mu Nyubako z'Ibitaro, by’umwihariko mu Nzu Yakirirwamo Indembe “Urgence”,  abandi  babagara ubusitani.

Nyuma y'Umuganda, muri wa mwanya wo gutanga impanuro, gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, yagize, ati: "Aho dukorera hose, buri wese mu nshingano yahawe, dukore ku buryo abo twakira babona koko ko basanze abantu.”

Yakomeje abisobanura muri aya magambo: “Twongeye dusuzume uko tubafasha, uko twishyira mu mwanya wabo, agaciro tubaha, uko tubavugisha, ..., ugize ikibazo kimurenze atange amakuru yunganirwe, dukore nk’ikipe imwe mu nyungu z’umurwayi, umuryango we, Ibitaro n’Igihugu muri rusange."

Back