UMUYOBOZI MUSHYA MU ISHAMI RY'ABAFOROMO N'ABABYAZA MU BITARO BYA RUHENGERI

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, mu Bitaro bya Ruhengeri habereye Umuhango w'Ihererekanyabubasha hagati y'Umukozi wari Ushinzwe Ishami ry'Abaforomo n'Ababyaza by'Agateganyo, Bwana ABISI MURARA Olivier, n'Umuyobozi Mushya w'iri Shami, Madamu INGABIRE Clémentine, ubusanzwe wakoreraga mu Bitaro bya Byumba, waje aherekejwe n'Itsinda rya bamwe mu Bakozi bakoranaga muri ibyo Bitaro, ryari riyobowe na Bwana HAKIZIMANA Valens, Ushinzwe Abakozi (HR). Bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert. na bamwe mu Bakozi b'Ibitaro.

Bakigera mu Biro bya DG: Umuyobozi Mushya ni uwa gatatu uhereye ibumoso ujya iburyo.

Ni igikorwa cyanitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, bwari buhagarariwe na Madamu MUKAGAJU Odette, Umukozi mu Ishami ry'Ubuzima Ushinzwe Isuku n’Isukura, wifatanyije n’Ibitaro mu gutanga Certificate y'Ishimwe kuri uyu Mukozi wari umaze imyaka 6 muri izi Nshingano ndetse n’iy’Ikaze kuri Muyobozi Mushya, ndetse no gutanga impanuro zijyan ye n’uyu Muhango.

Mu butumwa butanzwe, hagarutswe ku ijambo ry'ubufatanye, nk'abatahiriza umugozi umwe mu kabaka Igihugu hashimangirwa Gahunda y'Umuturage ku Isonga, kubera ko nta Gihugu cyatera imbere kidafite abaturage bafite amagara mazima.

By'umwihariko, Intumwa y'Akarere ka Musanze yaciye akarongo ku mwihariko w'ibi Bitaro w'akazi katoroshye, byakira umubare munini cyane w'abarwayi baturuka hirya no hino, ndetse bikaba binaherereye mu Karere k'Ubukerarugendo, kakira Abanyamahanga umunsi ku wundi, gafatwa nk'Indorerwamo y'Igihugu, bityo n'imitangire ya serivisi zigatangirwamo ikaba igomba kuba yihariye.

Madmu MUKAGAJU Odette atanga impanuro

Aha, Ibitaro n'Akarere bose bakaba bashimiye byimazeyo sinda ryaje ribahekeye uyu Mugeni banabizeza kumuba hafi no kubyaza umusaruro umusanzu aje gutanga.

Ku ruhande rwabo, mu izina rya bagenzi be, Umuyobozi w'Itsinda ry'Ibitaro bya Byumba, na we akaba yashimye uburyo bakiriwemo, akaboneraho no kuvuga ibigwi by'Intore batuzaniye.

Mu izina rya bagenzi be, HR ashima uko bakiriwe

Back