INYUNGANIZI IKOMEYE MU BUKANGURAMBAGA RUSANGE

Muri bwa bufatanye na USAID Tubeho Project, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, Ibitaro bya Ruhengeri byakiriye imfashanyigisho zo kwifashisha mu kurushaho gukangurira abaturage gufata neza imiti ndetse no kwita ku isuku y'ibisebe (Banners 2 na Pull up zazo).

Mu izina ry’Ubuyobozi ukuru bw’Ibitaro zikaba zakiriwe na Dr.HIRWA Aime, Umuyobzi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi  (Clinical Director), wazishyikirijwe na  Bwana SINDAYIGAYA (Patience Community Liaison Officer) ku ruhande rw’Umufatanyabikorwa.

Kugira ngo ubu butumwa bushobore kugera kuri benshi, abagana Ibitaro ndetse n’abanyura hafi yabyo, bwamanitswe ku Marembo y’Ibitaro hafi n’Umuhanda Munini Musanze- Rubavu, kuri Farumasi ndetse no ku Nzu itangirwamo Serivisi z’Ibagiro.

Ubutumwa bukubiye muri izo mfashanyigisho buragira, buti: “Dukurikize Inama z'Umuganga Dufata Neza Imiti Twandikiwe: Mu gihe urwaye, irinde kwivuza magendu, wihutire kujya kwa Muganga kandi ufate imiti akwandikiye neza. Irinde gucikiriza imiti no kuyisangira n'abandi."

Bugakomeza muri aya magambo: “Twite ku Isuku y'Ibisebe:  Mu gihe ufite igisebe, gana Ivuriro rikwegereye, bakuvure kandi ukigirire isuku, bizatuma ukira vuba ugire ubuzima Bwiza."

Back