“INSHUTI NYAYO IBONEKA AHO RUKOMEYE”
Nyuma y'igihe kirekire cyari gishize babura ibikoresho nkenerwa bibafasha kwakira no gukemura ibibazo by'abarwayi bose bakira, bamwe muri bo bakoherezwa mu bindi Bitaro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byashyikirijwe ibikoresho bitandukanye mu rwego rwo kongerera ubushobozi Serivisi y'Insimburangingo n'Inyunganirangingo, by'umwihariko ku Bana.
Iyi nyunganizi yatanzwe n'Ihuriro ry'Imiryango y'Abantu Bafite Ubumuga, UPHLS (Umbrella of Disability Organisations Promoting Health and Fighting HIV/ AIDS among Persons with Disabilities in Rwanda), ku bufatanye na RBC na NCPD, ku nkunga ya UNICEF, binyuze mu Mushinga "WINSIGA KANDI TUJYANA".
Muri iki gikorwa, UNICEF yari ihagarariwe na Madamu Julia Battle (Chief Health and Nutrition), wari kumwe na Bwana KARANGWA François- Xavier (UPHLS Executive Secretary) n'abandi Bakozi batandukanye.
Bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, ndetse n'Intumwa y'Akarere ka Musanze, Bwana BASHIRIJABO Jean Bosco (Umukozi Ushinzwe Iterambere ry'Ubuzima no Kurwanya Indwara mu Ishami ry'Ubuzima).


UPLS ES asobanura ibijyanye n'iki gikorwa



Bimwe mu bikoresho byatanzwe
Inzego zose zikaba zishimiye ubu bufatanye mu kuzamura ireme ry'ubuvuzi n'imibereho myiza y'abaturage, by’umwihariko Abantu Bafite Ubumuga hazirikanwa abana.