TUMENYE UMUKOZI W’INDASHYIKIRWA MU BITARO BYA RUHENGERI (2023- 2024)
Mu rwego rwo kurushaho gusabana, kwidagadura, gusangira ubunararibonye no kwishimira ibyo bakora, nk'Ibigo bihuje inshingano, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024, Ibitaro bya Ruhengeri n'Ibitaro bya Gatonde byifatanyije mu Kwizihiza Umunsi Mukuru Ngarukamwaka w'Umurimo, ibirori nyamukuru bikaba byabimburiwe n'Umupira w'Amaguru wahuje Amakipe y'Ibigo byombi, warangiye ari ibitego 3 by'Ibitaro bya Ruhengeri, byari byasuwe, kuri 1 cy'Abashyitsi.

Nyuma y’uyu mukino wabereye ku Kibuga cy’Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu (NPC) no kwitera amazi, ku masaha y’igicamunsi, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, ari kumwe na Mugenzi we w'Ibitaro bya Gatonde, Dr.DUKUNDANE Dieudonné, Perezida wa Komite y'Ubuzima y'Ibitaro, Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel, wari Umushyitsi Mukuru, n'abandi Bayobozi batandukanye mu Bigo byombi bahuriye mu Cyumba cy’Inama cya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, ahakomereje hakanasorezwa gahunda zindi z’umunsi.




Akanyamuneza kari kose kubari bitabiriye
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro yashimiye byimazeyo ubufatanye bukomeje kuranga Abakozi mu Nshingano zabo za buri munsi, Abafatanyabikorwa batandukanye n’abari bitabiriye uyu muhango muri rusange.
Aha, akaba yabonye umwanya mwiza wo kubasaba ko ku Munsi Mukuru nk'uyu w'Umurimo, buri wese yajya yibaza, ati: "Igihugu cyacu nkigejejehe mu iterambere ryacyo, azirikana ko iyo ateshutsweho gato aba asubije inyuma iterambere ry'abaturage bose kandi ko Ubumwe bwacu ariryo pfundo rya byose."

DG atanga impanuro

Muri gahunda zari zateganyijwe, hatanzwe Ikiganiro ku Nsanganyamatsiko igira, iti: “Imyaka 30: Urubyiruko mu Ihangwa ry'Umurimo, cyatanzwe n’Umuyobozi Ushinzwe IUbutegetsi n’Imari mu Bitaro, Madamu MUKANGANGO Flora.”
Habaye kandi n’Umuhango wo gutanga ibihembo ku Bakozi babaye Indashyikirwa muri uyu Mwaka wa 2023- 2024, uwaje ku isonga akaba ari Dr. NIZIGIYIMANA Jean Claude (GP), wahawe Certificat n’ibahasha yari irimo ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000RWF). Muri ibi Bitaro kandi hanatowe Abakozi 3 bamwungirije: UWUMUREMYI Emilienne (Support Service- PRMCO), UWIMANA Marie Louise (Nurses and Midwives- Midwive) na MANIRAKIZA Emmanuel (Allied- Ophtalmologist), nabo byahawe Certificat ariko n’ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda, umwe umwe (20,000RWF).

Byari ibirori bishimishije cyane, aho Abafatanyabikorwa b’Abanyamahanga, bakiriwe hamwe n’Abakozi Bashya barimo gukorera mu Bitaro muri iyi minsi, bagaragaje imbamutima zabo zahurizaga kuri aya magambo: "Nous sommes tellement contents de notre Séjour au Rwanda!”

Hatanzwe n’umwanya wo kugaragaza ibyo Abakozi bishimira, imbogamzi bahira nazo n’icyakorwa mu guhanagana nazo, haba ku ruhade rwabo, ku Bitaro ndetse n’ibikeneye ubuvugizi mu Nzego zisumbuyeho, ku isonga hakaza kubakirwa Ibitaro Bishya no kongera umubare w’Abakozi, byakozwe n’Umukozi Uhagarariye Abandi.

Madamu MUKAHIGIRO Mediatrice (Ukorera muri Laboratoty) mu izina ry'Abakozi bagenzi be
Yunga mu mpanuro z'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Perezida wa Komite y'Ubuzima mu Bitaro, yagize, ati: “Murusheho gukorera hamwe, nk'ikipe imwe, mwunganirane, Abakuriye Abandi bareke kumva ko bakuriye abandi gusa, ahubwo baharanire kuzana udushya n'impinduka muri Serivis zabo.”

Yasoje yongera kubashimira, abizeza ko Ubuyobozi bubari hafi, kandi, by’umwihariko, ashima cyane uyu mubano uri hagati y’Ibitaro bya Ruhengeri n’ibya Gatonde, asaba ko wakomeza kwaguka ukagera n’ahandi, haba imbere mu Gihugu no hanze yacyo, amagambo yaciweho akarongo n’Umuyobozi wa Gatonde, mbere yo gusezera ngo atahe, we n’Itsinda yari yazanye.
