ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BUZIMA BW'UMUBYEYI N'UMWANA (12- 16/06/2023)
Ku Rwego rw'Igihugu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, mu Karere ka Musanze hatangirijwe ku Mugaragaro Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Buzima bw'Umubyeyi n'Umwana.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Kampanga, mu Mudugudu wa Muhe, Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka ikaba igira, iti: "Hehe n'Igwingira."

Wari witabiriwe n'Abashyitsi mu Nzego zitandukanye, za Gisivile n'iz'Umutekano, Umushyitsi Mukuru akaba yari Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof.Claude MAMBO MUVUNYI, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Madamu UMUTONI Nadine, bakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille.




Ku bijyanye n'impanuro zahatangiwe, abatanze ubutumwa bose bahamagariraga abantu guhuriza hamwe imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda Ikomatanyije yo Kurwanya Igwingira mu Bana Bato binyuze mu kwita ku mirire, isuku n'isukura, gukingiza abacikanwe, kubasuzumisha igwingira, n'ibindi; ababyeyi bakita ku burere n'uburezi by'abana kandi bakanitabira Gahunda yo Kuboneza Urubyaro no gukoresha neza inkunga zitandukanye bakesha Ubuyobozi Bwiza bw’Igihugu.



Muri iki Cyumweru kandi hazanatangwa Vitamini A ku bana bafite kuva ku mezi 6- 59, gutanga ibinini by'inzoka kuva ku mwaka - 15 ndetse no ku bantu bakuru, gusuzuma no gutanga ongera ku bans kuva ku.mezi 6- 23 hanatangwe ubutumwa bugamije guteza imbere ubuzima no kwirinda indwara.