ICYIZERE GIKOMEYE MU KUZAMURA UMUBARE W'ABABYEYI BIPIMISHA INDA MU BIGO NDERABUZIMA BYO MU KARERE KA MUSANZE
Kubera Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu cyacu, serivisi zitandukanye zikomeje kwegerezwa abaturage, iz'Ubuzima zikaba muziza ku isonga.
Gusa, nubwo hari byinshi byakozwe kandi bigikorwa mu Rwego rw'Ubuvuzi, hirya no hino mu Gihugu haracyari ikibazo gikomeye cy'ubwitabire buke mu gupimisha inda mu buryo bwuzuye ku bagore batwite, aho mu Karere ka Musanze, turi ku kigero kingana na 42%.
Ibi rero bikaba bigiye kubonerwa igisubizo muri aka Karere, binyuze muri Ministeri y'Ubuzima n'Abafatanyabikorwa bayo, aho by'umwihariko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, RHIYW (Rwanda Health Initiative for Youth and Women) imaze kugashyikiriza imashini 6 zizifashishwa n'Ibigo Nderabuzima mu gutanga iyi serivisi aho kohereza abagore ku Bitaro, bityo hakazajya haza gusa abazaba bafite ibibazo byihariye.
Zimwe mu mashini zatanmzwe
Zije ziyongera ku zindi 7 uyu Mufatanyanikorwa yari aherutse gutanga, zikaba zibaye 13; ikindi kandi akaba yaramaze no guhugura Abakozi babiri muri buri Kigo Nderabuzima bazakoresha izi mashini.
Uyu muhango wabereye ku Kigo Nderabuzima cy'Urubyiruko cya Muhoza, mu Murenge wa Muhoza, Umushyitsi Mukuru akaba yari Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, wazishyikirijwe n'Umuyobozi Mukuru w'uyu MuryangoNyarwanda Utegamiye kuri Leta , Madamu DUSHIMEYEZU Evangéline. Hari kandi n'Umukozi w'Akarere Ushinzwe Ubwisungane ku Kwivuza, Bwana MANIRIHO Israel.
Madamu DUSHIMEYEZU Evangéline agaruka ku mavu n'amavuko y'uyu mushinga
Inzobere mu by'Ubuvuzi isobanura imikoreshereze y'izi mashini
Umukozi Ushinzwe MUSA mu Karere ka Musanze, Bwana MANIRIHO Israel, na we wari witabiriye uwo muhango
Dr.MUHIRE Philbert ashimira Abafatanyabikorwa anatanga impanuro
Yabashimiye iyi nkunga iziye igihe, bityo aboneraho gusaba Abayobozi bazihawe kurushaho kubimenyekanisha, kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro zitezweho *kubera ko Kwita ku Buzima bw'Umubyeyi n'Umwana aribyo Soko y'Iterambere Rirambye.
Nk'uko byatangarijwe muri uyu muhango, imashini imwe ifite agaciro ka miriyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda (6,000,000RWF).