“IBYO WAKORA BYOSE ARIKO UDAFITE IMYITWARIRE MYIZA NTACYO WAGERAHO, NTIWANATEKANA!"
Ibi ni ibikubiye mu mpanuro z'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, ku Bakozi Bashya muri ibi Bitaro, yabereye mu Cyumba cy'Inama cya CPND de FATIMA, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023.
Ni amahugurwa yihariye yateguwe n'Ibitaro ubwabyo muri gahunda yo kumenyesha byagutse ibitaro baba baje gukoreramo no kubaha inyigisho ku Mabwiriza Rusange n’Amategeko Agenga Abakozi ba Leta.
Ibi bikazabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo no kwera imbuto bafatanyije n'abo basanze, mu nyungu z'umurwayi, nk'umusanzu wabo ku Kigo no ku Gihugu muri rusange, ari nako baniteza imbere binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye ahari.
Yasoje abizeza ubufatanye buhoraho, aboneraho no gushimira byimazeyo Itsinda ry'Abayobozi n'Abakozi bateguye bakanatanga aya masomo.